Turahirwa Moses ni umwe mu rubyiruko rwaranzwe n’ishyaka n’indoto yo gutera imbere mu buhanga no guhanga udushya binyuze mu mideli. Uyu musore wavukiye mu cyaro cya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke, yagiye yihangira inzira igoye kugeza abaye umwe mu bantu bazwi cyane mu buhanga bwo guhanga imyenda mu Rwanda no mu karere. Ni na we washinze inzu y’imideli ya Moshions, izwi cyane mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) mu myambaro y’akarango k’umuco.
Turahirwa Moses yavutse mu 1991 avukira i Kibogora, mu Karere ka Nyamasheke, mu Ntara y’Iburengerazuba. Ni umwana wa kane mu muryango w’abana batanu. Mu cyaro cy’iwabo ni ho yakuriye, ni na ho yize amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, kugeza asoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu 2011.
Mu mwaka wakurikiyeho, ni ukuvuga mu 2012, yinjiye muri IPRC Kigali, aho yize ubwubatsi bw’amazi n’isuku (Water and Sanitation Technology). Yarangije amasomo ye muri 2015, ahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1).
Nubwo yize iby’ubwubatsi, Moses yari afite urukundo rukomeye ku bijyanye no guhanga imideli kuva akiri muto. Yarerewe mu muryango wari usanzwe uzi ubudozi, kuko nyina umubyara yari umudozi, bityo akurana impano yo gukunda imyambaro n’imideri.
Ubwo yari mu mashuri ya kaminuza, mu 2014, yegukanye ikamba rya Rudasumbwa w’u Rwanda (Mister Rwanda), bimuhesha guhagararira igihugu mu marushanwa ya Rudasumbwa ku rwego rwa Afurika, aho yabaye igisonga cya kabiri.
Mu mwaka wa 2015, amaze kurangiza kaminuza, yagerageje gushaka imirimo ishingiye ku byo yize ariko ntiyayibona mu buryo buhoraho. Yaje gufata icyemezo gikomeye cyo kwiyegurira ibyo yakundaga kuva akiri muto: guhanga imideli. Ni bwo yashinze inzu y’imideli ayita Moshions, yatangiye afite umukozi umwe gusa.
Imyambaro ya mbere ya Moshions yagaragaye ku mugaragaro mu birori byo kwerekana imideli bya Kigali Fashion Week mu 2015, igatangira gutangarirwa na benshi.
Urugendo rwe mu myambaro rwamufunguriye amarembo yo kwiga kurushaho. Mu 2021, yasoje icyiciro cya Masters mu guhanga imideli yigiye muri Polimoda Fashion School iri muri Florence mu Butaliyani, ishuri rikomeye ku rwego mpuzamahanga mu myigishirize y’imideri.
Imyambaro ya Moshions yakomeje kwamamara mu bihugu bitandukanye nka Nigeria, Afurika y’Epfo, Namibia ndetse n’Ubutaliyani. Moshions yaje no kwandikishwa ku mugaragaro mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).
Turahirwa Moses amaze kugira byinshi ageraho, binyuze mu mbaraga no kwihangana. Yegukanye ibihembo bikomeye birimo:
- 2019: Moshions yegukanye igihembo muri RDB Business Excellence Awards nk’ikigo cyateje imbere ibikorerwa mu Rwanda.
- 2021: Imbuto Foundation yamushimiye nk’umwe mu rubyiruko rw’indashyikirwa rwitwaye neza muri uwo mwaka.
- Yakiriye n’ibindi bihembo n’impamyabushobozi zitandukanye biturutse mu mishinga n’ibikorwa yagiye ashyira mu bikorwa.
Nubwo afite amateka y’intangarugero mu myuga y’imideri, Turahirwa yahuye n’ibibazo by’amategeko. Mu 2023, RIB yamufunze akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge. Icyo gihe, ku wa 15 Kamena 2023, urukiko rwanzuye ko atafatwa nk’ugomba gukurikiranwa afunzwe, ategekwa gukurikirwanwa ari hanze.
Nyuma y’umwaka umwe, ku wa 22 Mata 2025, RIB yongeye kumuta muri yombi, kuri ubu akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, akaba yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ku wa 6 Gicurasi 2025 kugira ngo yisobanure ku byaha ubushinjacyaha bumurega.