Ahereye ku ndirimbo yise ‘Uwa dange’, Producer Prince Kïiiz yafashe icyemezo cyo kwinjira mu muziki nk’umuhanzi ku giti cye.
Icyemezo cy’uyu musore yakigarutseho ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yamenyeshaga abakunzi be ko yashyize hanze indirimbo ye.
Ati “Kera kabaye nafashe icyemezo cyo gusohora indirimbo yanjye ya mbere, nyuma y’imyaka itatu maze mu ruganda rwa muzika nyarwanda.”
Prince Kïiiz wize umuziki mu ishuri rya muzika ry’u Rwanda, yatangiye kumenyakana mu 2022 ubwo byavugwaga ko agiye kwinjira muri 1:55AM Ltd anayikoramo igihe gito mbere yo kwerekeza muri Country Records mu 2023.
Mu minsi ishize, Prince Kïiiz yaje gushinga studio ye uyu munsi ari nayo akoramo.
Uretse kwikorera umuziki, Prince Kïiiz anasanzwe afasha umukunzi we La Reina uri mu bahanzikazi bashya kandi beza.
Uyu musore ufatwa nk’umwe mu beza u Rwanda rufite mu gutunganya imiziki, mu gihe gito amaze muri uyu mwuga yakoranye n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda birangajwe imbere na Bruce Melodie, Danny Nanone, Alyn Sano, Chriss Eazy n’abandi benshi.