igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Vatican yatanagaje igihe cya nyacyo Papa Leo XIV azimikirwa
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Vatican yatanagaje igihe cya nyacyo Papa Leo XIV azimikirwa
AMAKURU

Vatican yatanagaje igihe cya nyacyo Papa Leo XIV azimikirwa

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 10, 2025 11:22 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Kiliziya Gatolika yatangaje ko Papa mushya, Leo XIV, uherutse gutorwa kuyobora iyi Kiliziya ku Isi, azatangira ku mugaragaro inshingano ze ku wa 18 Gicurasi 2025. Uyu muhango uteganyijwe kubera ku mbuga ya Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican, uzitabirwa n’abayobozi bakuru baturutse hirya no hino ku Isi

Muri gahunda z’ingenzi ziteganyijwe mu minsi ya mbere y’ubuyobozi bwe, ku wa Gatandatu azahura n’abakardinali bose, mu gihe ku wa 11 Gicurasi 2025 azayobora isengesho rikomeye rya Regina Caeli, risanzwe rikorwa mu bihe bya Pasika. Uyu ni umunsi umwe mbere y’uko, ku wa 12 Gicurasi, ahura n’abahagarariye ibihugu byabo i Vatican.

Papa Leo XIV azahura n’itangazamakuru ku wa 11 Gicurasi 2025, nyuma y’iyo nama y’ingenzi n’abahagarariye ibihugu.

Nyuma yo gutangira inshingano ze ku mugaragaro ku wa 18 Gicurasi, Papa Leo XIV azahura n’imbaga y’abakirisitu ku wa 21 Gicurasi 2025, aho azatanga umugisha n’ijambo rye rya mbere mu ruhame. Ku wa 24 Gicurasi 2025, azagirana ibiganiro n’abayobozi bakuru ba Vatican.

Robert Francis Prevost ni we watorewe kuba Papa ku wa 8 Gicurasi 2025, ahita afata izina rya Papa Leo XIV. Niwe Munyamerika wa mbere uyoboye Kiliziya Gatolika, akaba Papa wa 267. Yatsinze amatora ku majwi 89 muri 133 y’abakardinali batoye.

Papa Leo XIV yavukiye i Chicago muri Leta ya Illinois, tariki ya 14 Nzeri 1955. Mu ijambo rye rya mbere nyuma yo gutorwa, yashimye ubuyobozi bwa Papa Francis wari umaze igihe ayoboye Kiliziya Gatolika, anasaba abakirisitu bose gukomeza kwishyira hamwe no kurangwa n’urukundo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umukobwa w’imyaka 20 akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we amujugunye mu musarane
Next Article LUPIN: Ikoranabuhanga rishya rigiye koroshya ubuzima ku Kwezi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Dore impamvu ikomeye yatumye Itorero Grace Room Ministries riyoborwa na Pasiteri Julienne Kabanda rihagarikwa
May 10, 2025
LUPIN: Ikoranabuhanga rishya rigiye koroshya ubuzima ku Kwezi
May 10, 2025
Vatican yatanagaje igihe cya nyacyo Papa Leo XIV azimikirwa
May 10, 2025
Umukobwa w’imyaka 20 akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we amujugunye mu musarane
May 10, 2025
Igisirikare cy’Uburundi cyemeje ko cyishe inyeshyamba zisaga 100 zirwanya Leta y’u Rwanda
May 10, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ikipe y’Arsenal FC yifatanyije n’u Rwanda Kwibuka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ikipe y'umupira w'amaguru Arsenal FC yifatanyije n’Abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Gen Muhoozi yigambye gufunga umurinzi wa Bobi Wine

Generale Muhoozi Kainerugaba umugaba mukuru w'ingabo za Uganda, yiyemereye ko yafunze Eddie Mutwe, umuyobozi w’abarinzi ba Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Wayne Rooney yafashwe anyara ku rukuta i Londres (Reba amafoto)

Wayne Rooney, icyamamare mu mupira w’amaguru wo mu Bwongereza, yafashwe anyara ku rukuta rw’umuhanda i Londres mu ijoro ryo ku…

1 Min Read
AMAKURU

Yakingiranye nyir’urugo ngo amwibe inka birangira bayimutesheje

Ni uwitwa Tuyisenge Boniface urimu kigero k’imyaka 28 yamavuko wafashwe ubwo yari amaze kwiba inka mu rugo rwa Nkundimana Philppe…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?