igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Yago Pon Dat yaciye amarenga ko yaba yitegura kwibaruka
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Yago Pon Dat yaciye amarenga ko yaba yitegura kwibaruka
AMAKURUIMYIDAGADURO

Yago Pon Dat yaciye amarenga ko yaba yitegura kwibaruka

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 27, 2025 11:14 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Nyuma y’iminsi ku mbuga nkoranyambaga hacicikana amakuru avuga ko Yago n’umukunzi we Teta Christa bitegura kwibaruka imfura yabo, aba bombi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga baciye amarenga ko ibyavugwaga atari ibihuha.

Yaba Yago Pon Dat ndetse n’umukunzi we basangije ababakurikira amafoto bari kumwe ndetse uyitegereje ubona ko uyu mukobwa yitegura kwibaruka bashyiraho n’utumenyetso ‘Emojis’ ubusanzwe twifashishwa n’abitegura kwibaruka.

Benshi mu babakurikira mu butumwa babahaye, baberetse ko babishimiye ndetse banaha ikaze uyu mwana bitegura kwibaruka.Muri Werurwe 2025 nibwo Nyarwaya Innocent umaze kumenyekana nka Yago Pon Dat, yashyize hanze indirimbo yise “Elo” yakomoye kuri uyu mukunzi we, bagiye kumarana imyaka ibiri bakundana.

Abajijwe uko iby’urukundo rwabo byatangiye yavuze yamenye Teta ari umufana we, bagenda baganira biyumvanamo kugeza bageze ku ngingo yo gukundana.Ati “Byatangiye ari umufana wanjye bisanzwe, nyuma turahuza.

Tugiye kumarana imyaka ibiri.”Avuga ko ikintu gikomeye yamukundiye ari uko “afite umutima mwiza cyane”.Mu mpera z’umwaka ushize ubwo yaganiraga na IGIHE dukesha iy’inkuru, Yago Pon Dat umaze igihe yimukiye muri Uganda aho asigaye atuye, yavuze ko yaretse intambara z’amagambo zamugonganishaga na bagenzi be babanye mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Nubwo kwimukira muri Uganda ahamya ko cyari icyemezo gikomeye, Yago ahamya ko kugeza uyu munsi ameze neza nta kibazo na kimwe afite.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umuraperi Sean John Love Combs wamenyekanye nka Diddy mu mugambi wo guhakana gufata kungufu abagore burundu
Next Article U Bubiligi bwatakambiye Museveni busaba ko yabufasha mu kubuhuza n’u Rwanda
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKE

Perezida Ramaphosa yahakanye amakimbirane na Perezida Kagame, ashimangira uruhare rwa Afurika mu gushaka amahoro muri DRC

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko nta kibazo afitanye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aburira abashaka gukwirakwiza…

2 Min Read
AMAKURU

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba ntaguca kuruhande yasabye RDC kweguza Guverineri wa Ituri

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bikorwa bya gisirikare byihariye, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Amerika yasubukuye ubucukuzi bw’itini Walikale muri RDC

Ku wa 9 Mata 2025, sosiyete y’Abanyamerika Alphamin yatangaje ko igiye kongera gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’itini ku birombe bya Bisie,…

1 Min Read
AMAKURU

Kamonyi 12 batawe muri yombi kubera amabuye y’agaciro

Mu karere ka Kamonyi abagabo 12 batawe muri yombi bazira gucukura amabuye mu buryo butemewe. Polisi y'u Rwanda yatangaje ko…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?