Ni uwitwa Tuyisenge Boniface urimu kigero k’imyaka 28 yamavuko wafashwe ubwo yari amaze kwiba inka mu rugo rwa Nkundimana Philppe w’imyaka 48, yabaje gukingirana uwo ny’ir’urugom u nzu atuyemo mu iri mu mudugudu wa Nete, akagari ka Remera, mu murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.
Mu makuru ava muri uyu mudugudu bivugwa ko Nkundimana Philppe yumvise ikintu gikoma yabyuka agasanga bamukinguranye ahitamo gukomera avuza induru aza gukingurirwa n’abana be baba mu yindi nzu, hanyuma bavugiriza induru hamwe ubwo babonaga ko inka y’ibwe.
Umuturanyi umwe mu ba Nkundimana yatangaje ko induru zavuze abanyerondo bakaza bwangu maze bagafatira uyu Tuyisenge Boniface wari wibye inka mu ishyamba aho yari amaze kuyizirika.
Yagize ati: “Twagiye kumva twimva induru ziravuze noneho turatabara natwe tuvuza induru, noneho abanyerondo bari hafi y’ishyamba bamuritse mu ishyamba babona Tuyisenge yirutse baramufata noneho n’inka yari atesheje iyayo barayigarura.”
Umurenge wa nyamabuye binyuze ku munyamabanga Nshingwabikirwa w’Umurenge Nshimiyimana Jean Claude, watangaje ko Tuyisenge ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje.
Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa yagze ati: “Ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye, rero nashimira uwari wibwe inka wabaye maso ndetse akagira uruhare mu gutabaza.”
Akomeza ashimira kuri uko gutabarana ndetse abasaba gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano no gukomeza gutangira amakuru ku gihe.

Inka ya Nkundimana Philppe imwe mu zari zibwe bakazitesha