Nyuma yo y’uko Kaizer Chiefs ikinamo Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Ntwari Fiacre, itsinze Orlando Pirates ibitego 2-1, ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Nedbank Cup iyi kipe isibye amateka mabi yo kumara imyaka 10 idatwara igikombe.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Gicurasi 2025, ubwo umukino waberaga kuri Moses Mabhida Stadium iri mu mujyi wa Durban ni bwo bitwaraga neza banahita begukana iki gikombe.
Kaizer Chiefs, uyu mwaka w’imikino ntiyahiriwe na Shampiyona, yo ihitamo gushyira imbaraga mu bindi bikombe bikomeye bikinirwa imbere muri Afrika y’Epfo.
Iri Rushanwa rya Nedbank Cup yegukanye rero na ryo ni rimwe muri aya marushanwa yashyizemo imbaraga detse muri 1/2 cyaryo Kaizer Chiefs yahuye na Mamelodi Sundowns iyikuramo iyitsinze ibitego 2-1 mu buryo butoroshye na mba maze igera ku mukino wa nyuma.
Yaje kuhahurira na Orlando Pirates yahabwaga amahirwe menshi yo kuryegukana. maze birangira Ibitego bya Gaston Sirino ku munota wa 10 na Yusuf Maart ku wa 80, ari byo bihesheje Kaizer Chiefs igikombe ku gitego kimwe Orlando Pirates yari yatsindiwe na Evidence Makgopa.
Kaizer Chiefs yaherukaga guterura igikombe kimwe mu bikomeye bikinirwa muri Afurika y’Epfo mu 2014/15, ubwo yatwaraga icya Shampiyona.
Iyi kipe ntiyigeze iha amahirwe umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Ntwari Fiacre, kuko yashyizwe ku ntebe y’abasimbura.
Ntwari utari kubona umwanya uhagije wo gukina muri iyi kipe, ni umwe mu bashobora kuyisohokamo mu mpera z’umwaka w’imikino, nubwo yatwaye igikombe.

