Musa Hasahya Kasera umugabo w’imyaka 69 ukomoka mu gihugu cya Uganda yafashe umwanzuro wo kuboneza urubyaro nyuma yo kubyara abana 102, ku bagore 12 ndetse akaba afite abuzukuru 578. Uyu mugabo avugako bitewe n’umubare wa bana benshi afite rimwe na rimwe ajya yibagirwa amazina yabo.
Hasahya akomeza avugako kuri ubu yafashe umwanzuro wo kuboneza urubyaro kuko igiciro cy’Ubuzima ndetse no kubasha kwita kuri abo bana bose bisigaye bimugora kuva mu myaka micye ishize. Mu magambo ye yagize ati ” Nkitangira kubyara abana benshi nabonaga ari ibisanzwe Ariko kuri ubu ntabwo meze neza ndetse ntanaho kuba hahagije mfite ku bana banjye, abagore babiri muri 12 narimfite barantaye kubera kunanirwa kubaha ibyibanze bari bacyeneye birimo : ibyo kurya, imyambaro ndetse no kwishyura amashuri ya bana babo, abandi bagore banjye batatu bigiriye gutura ahandi kuko I wanjye ni hato ntabwo twahakwirwa”.
Hasahya utuye mu mudugudu wa Bugisa mu karere ka Butaleja mu burasirazuba bwa Uganda kuri ubu nta kazi agira gusa asurwa na bantu benshi baturutse imihanda yose y’isi baje kwiyumvira inkuru y’Ubuzima bwe, Uyu mugabo yatangajeko kuri ubu abagore be bose bafashe uburyo bwo kuboneza urubyaro Ariko we atarabufata akomeza avugako atibona yongera kubyara abana benshi kuko yigiye amasomo menshi mu buryo yabyaye abana benshi adashobora kwitaho.
Hasahya yarushinze n’Umufasha we wa mbere mu mwaka w’i 1972 akaba avugako bashakana bombi icyo gihe bari bafite imyaka 17, nyuma y’umwaka umwe barushinze Baje kwibaruka umwana wabo w’Imfura witwa Sandra Nabwire. Hasahya avugako mu muryango w’i wabo bavuka ari abana babiri, we na mukuru we ngo ndetse ninawe wamugiriye inama yo kubyara abana benshi kugirango azagure Umuryango wabo kuko bari baravutse ari abana babiri bonyine.
Hasahya avugako mu bihe bye byubusore yari umucuruzi w’inka ndetse akanazibaga, ngo muri ibyo bihe abo bari baturanye mu rusisiro rwa Bugisa bajyaga bamwihera abakobwa babo ndetse bamwe muribo bari bakiri hasi y’imyaka 18. Uyu mugabo avugako atabasha kwibuka amazina yose ya bana be ndetse n’abagore be bose. Umugore muto we akaba afite imyaka 35 ya mavuko. umuhungu we Shaban Magino ufite imyaka 31 ya mavuko niwe ugenzura ibikorwa byose by’Umuryango akaba ariwe wabashije kwiga amashuri menshi mu bana buyu mugabo, Shaban akaba ari umwarimu ku ishuri riri hafi yaho Umuryango wa Se utuye.



