igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nyanza: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu bane banze gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nyanza: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu bane banze gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside
AMAKURU

Nyanza: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu bane banze gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 20, 2025 11:28 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu bane bakurikiranyweho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi kuko banze gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abantu bishe mu gihe cya Jenoside.

Abatawe muri yombi ni Kabera Apolonaire w’imyaka 60, Hategekimana Jafari w’imyaka 55, Nturanyenabo Alfred w’imyaka 67 na Mushimiyimana Esther w’imyaka 67. Bose batuye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Amakuru agaragaza ko abo bose bafatanyije mu kwica abantu abantu batanu ari bo Mukamunana Josephine, Bakundimana Jean, Muhorakeye Maria, Mukagabiro Anastasie n’umwana muto waruhetswe mu mugongo mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo bwicanyi bwabereye mu yahoze ari Komine ya Kigoma, ubu ni mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kigoma, Akagari ka Gasoro mu Mudugudu wa Nyakabungo.

Umwe muri bo witwa Hategekimana Jafari yari yarakatiwe n’inkiko Gacaca ku cyaha cya Jenoside mu 1997 ahabwa igifungo cy’imyaka umunani nyuma aza gufungurwa mu 2007 asoje igihano yari yahawe.

Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Busasamana, mu gihe dosiye yabo iri gutunganwa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.

Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside, icyaha giteganwa n’ingingo ya 8 y’itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka icyenda n’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 000 FRW ariko atarenze 1 000 000 FRW.

RIB yibukije abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside ahishira ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi inasaba abantu ko batanga amakuru aho baba bazi hakiri imibiri y’abazize Jenoside hose kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Joseph Kabila agiye gutabwa muri yombi na Leta ya Congo
Next Article Tanzaniya: CHADEMA yatangaje aho Tundu Lissu wari waraburiwe irengero aherereye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Muhanga: Umusore wimyaka 19 birakekwa ko yiyahuye nyuma yo gusangwa mu kiziriko
May 18, 2025
Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
May 18, 2025
Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025
FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Umukobwa w’imyaka 20 akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we amujugunye mu musarane

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 20 ukekwaho icyaha cyo kwica umwana we w’imyaka ibiri amujugunye mu musarane…

2 Min Read
AMAKURU

Yahise afungwa nyuma yo kubwira Yesu ko yiyogoshesha.

Muri Indonesia umuntu ukoresha urubuga rwa Tiktok ruri muzikunzwe cyane muri iyi minsi yatawe muri yombi nyuma yo gushira amashusho…

1 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Minisitiri Nduhungirehe avuga ko guhura kwa Perezida Kagame na Tshisekedi ari intangiriro y’inzira y’amahoro

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda avuga kokuba harabaye ibiganiro hagati ya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

RDC: Umutwe wa Wazalendo wifatanyije n’inyeshyamba za AFC/M23 ziyobowe na Corneille Nangaa

Mu karere ka Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), haravugwa inkuru y’ifatanya ry’umutwe…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?