Polisi ya Kenya iherutse gukora umukwabu mu nyubako yakira ba mukerarugendo ya Jane Guesthouse iherereye mu karere ka Naivasha, mu marembo ya Pariki ya Hell’s Gate nyuma yo kumenya ko hari ba rushimusi bacumbitsemo.
Ba rushimusi bashakishwaga si abari bafite amahembe y’inzovu cyangwa inkura nk’uko byari bisanzwe, ahubwo bari ab’udukoko duto tw’ibimonyo by’ibigore.Hafashwe abasore babiri b’Ababiligi, Umunya-Vietnam ndetse n’Umunyakenya, bigaragara ko bari bashimuse ibimonyo 5440 byari kujyanwa ku mugabane w’u Burayi, biri mu ducupa duto tw’ibirahuri.Ibarura ryakozwe n’abashinjacyaha bo muri Kenya ryagaragaje ko ibi bimonyo bifite agaciro k’Amadolari 9300 ariko ko iyo bigera i Burayi, byari kugurishwa arenga miliyoni 1 y’Amadolari.
Ntabwo haramenyekana icyo ibi bimonyo bikoreshwa, gusa ubushakashatsi bugaragaza ko bigira akamaro mu rwego rw’ubuhinzi kuko byica utundi dukoko twangiza imyaka, bigatuma ubutaka burumbuka.
Umuyobozi w’ikigo Turkana Basin Institute kirengera ibinyabuzima, Dino Martins, yatangaje ko ubucuruzi bw’ibimonyo bumeze nk’ubwa Cocaine kuko byose bifite igiciro kiri hejuru.Martins yagize ati “Ni nka Cocaine.
Igiciro cya Cocaine muri Colombia n’ikilo cyabyo ku isoko ry’i Burayi ni kinini. Ni yo mpamvu abantu babikora.”Umubiligi w’imyaka 18 y’amavuko uri mu bafashwe, David Lornoy, ubwo yari mu rukiko, yatangaje ko we na bagenzi be batari bazi ko igikorwa bafatiwemo kigize icyaha.
Yagize ati “Ntabwo turi abanyabyaha, dufite imyaka 18 y’amavuko, twakoze ibyo tutazi, njyewe nshaka kujya mu rugo kugira ngo ntangire ubuzima bwanjye.”Umuyobozi w’ikigo cya Kenya gishinzwe kurengera inyamaswa zo ku gasozi, Erustus Kanga, yatangaje ko nubwo aba basore bavuga ko batari bazi ko bakoze icyaha, igikorwa cyabo kirenze gushimuta utu dukoko.Kanga yagize ati “Iyi dosiye irenze cyane gushimuta udukoko.
Turi kubona udutsiko tw’abanyabyaha tuva ku gushimuta amahembe y’inzovu, tukagera ku rusobe rw’ibinyabuzima rwose, guhera ku bimera by’ubuvuzi, ku dukoko no ku bindi biremwa bitaboneshwa amaso.”Inzobere mu gukurikirana ibyaha bikorerwa inyamaswa zo ku gasozi, Samuel Mutua, yasabye ko aba basore baryozwa iki cyaha kuko nubwo bakiri bato, “Bashoboye gukusanya ibimonyo byinshi.”Biteganyijwe ko tariki ya 7 Gicurasi ari bwo aba basore bazamenya niba icyaha kibahama ndetse n’igihano bazahabwa.

Ibimonyo 5440 by’ibigore ni byo byafatiwe muri Kenya, bigiye kujyanwa i Burayi