igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Polisi y’u Rwanda igiye kohereza abapolisi muri central Africa
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Polisi y’u Rwanda igiye kohereza abapolisi muri central Africa
AMAKURU

Polisi y’u Rwanda igiye kohereza abapolisi muri central Africa

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 7, 2025 11:25 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, yahaye impanuro abapolisi 320 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).

Abo bapolisi bagabanyije mu matsinda abiri: irya mbere ni RWAFPU-1 rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na ACP Bernardin Nsengiyumva bazakorera mu murwa mukuru Bangui, mu gihe irya kabiri ari RWAFPU-2 rigizwe n’abapolisi 180 bayobowe na CSP Jules Rutayisire bazakorera i Kaga Bandoro.

Mu ijambo yabagejejeho, DIGP Sano yabibukije ko mu butumwa bagiyemo bazaba bahagarariye igihugu cyabo, bityo bakaba basabwa kwitwara neza, gukurikiza amategeko, kwirinda ikintu cyose cyaca igihu ku isura y’u Rwanda no kugihesha ishema. Yagize ati:

“Muzaba muri hanze y’igihugu, mugakorera mu izina ry’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye. Impanuro muhabwa ni ukugira ngo mwibukirwe ku ndangagaciro z’ubunyamwuga, ikinyabupfura n’ishyaka bikenewe mu mirimo muzahabwa.”

DIGP Sano yasabye aba bapolisi gukomeza umurage mwiza w’abababanjirije, bagakomeza kubaka ku byo bagezeho n’ubunararibonye bwabo. Yanabasabye guhangana n’imbogamizi bashobora guhura na zo zirimo ikirere, umuco w’aho bagiye n’ibindi bitandukanye.

Yakomeje abibutsa ko kugira ngo basohoze neza inshingano zabo, bagomba gukorana umurava, kumvira abayobozi babo, kubahiriza amabwiriza y’akazi, kurinda ibikoresho bahawe no kwirinda ibibashora mu burangare, birimo no guta igihe ku mbuga nkoranyambaga.

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi muri Centrafrique kuva mu 2014, kandi kugeza ubu rufite amatsinda ane akora mu duce dutandukanye twa kiriya gihugu. Muri ayo matsinda harimo:

  • RWAFPU-1 na RWAPSU bakorera i Bangui, umurwa mukuru;
  • RWAFPU-2 bakorera i Kaga Bandoro, mu majyaruguru;
  • RWAFPU-3 bakorera i Bangassou, mu majyepfo y’Iburasirazuba bwa Centrafrique.

Abapolisi b’u Rwanda bafite inshingano zo kurinda abasivili, gukingira ibikorwa remezo, guherekeza abakozi n’ibikoresho by’Umuryango w’Abibumbye, ndetse n’izindi nshingano z’uburinzi. By’umwihariko, itsinda RWAPSU ririnda abayobozi bakuru ba Guverinoma ya Centrafrique n’abo mu rwego rwa LONI barimo Minisitiri w’Intebe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, n’abandi bayobozi bakomeye.

Ubutumwa bwa MINUSCA bugamije gusubiza amahoro muri Centrafrique nyuma y’imyaka myinshi y’intambara n’imvururu zishingiye ku moko n’imitwe yitwaje intwaro.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Dore impamvu ikomeye yatumye ibyiciro by’ubudehe bikurwaho burundu
Next Article U Rwanda rugiye kohereza abandi bapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Muhanga: Umusore wimyaka 19 birakekwa ko yiyahuye nyuma yo gusangwa mu kiziriko
May 18, 2025
Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
May 18, 2025
Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025
FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Nyamasheke: Umukobwa nyuma yo guhora ashinjwe gusangira umugabo na nyina yahisemo kwiyahura

Umwana w'umukobwa washinjwaga na nyina ko yabaye mukeba we yahisemo kwiyahura mu mugezi asangwa ku nkombe y'amazi yahapfiriye Mu Mudugudu…

2 Min Read
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Menya Ibihugu bya Afrika bicumbikiye abakekwaho Gukora Jenoside mu 1994 benshi bakihishahisha

Imyaka 31 irashize Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, bamwe mu bayikoze bahungiye mu bihugu by’amahanga gusa Leta y’u Rwanda ibashyiriraho impapuro…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Perezida wa Guinea yahuye na Perezida Kagame w’ u Rwanda

Perezida wa Guinea Bissau yasesekaye mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kwiga ku mubano hagati y'ibihugu byombi. Ku gicamunsi cyo kuri…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Imodoka itwara abagenzi igonganye n’ikamyo 12 bahasiga ubuzima

Polisi ya Uganda yatangaje ko imodoka itwara abagenzi (taxi) hamwe n’ikamyo byagonganiye mu Mudugudu wa Lwaba, mu Kagari ka Kapyanga,…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?