Nibura abantu 98 bimaze kumenyekana ko bapfuye, mu gihe 160 bakomeretse nyuma y’uko igisenge cy’akabyiniro kazwi cyane kitwa Jet Set gisenyutse mu rukerera rwo ku wa Kabiri, mu murwa mukuru Santo Domingo, mu gitaramo cyari cyitabiriwe n’abanyapolitiki, abakinnyi n’abandi bantu b’ibyamamare.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutabazi, Juan Manuel Méndez, yatangaje ko ibikorwa byo gushakisha abarokotse bikomeje, aho abakozi bakuraho ibisigazwa by’inyubako bashakisha abantu bashobora kuba bakiri bazima.
“Turacyumva amajwi amwe n’amwe, turi gukoresha imbaraga zose dushoboye,” Méndez yabwiye itangazamakuru.
Abashinzwe ubutabazi bakoresheje ibikoresho bikomeye n’imbaho mu gukuraho ibikuta bya beto byari byaguye hejuru y’abantu bari mu kabyiniro.
Muri aba bapfuye harimo Nelsy Cruz, Guverineri w’Intara ya Montecristi akaba na mushiki wa Nelson Cruz, icyamamare muri Baseball cyegukanye inshuro zirindwi igihembo cya MLB All-Star. Bivugwa ko Nelsy yahamagaye Perezida Luis Abinader saa sita z’ijoro abamenyesha ko baheze mu kabyiniro, igisenge cyaguye. Nyuma yaje gupfira mu bitaro nk’uko byatangajwe n’umugore wa Perezida, Raquel Abraje.
Ubuyobozi buvuga ko hakomeje ibikorwa byihuse byo gutabara no gushakisha abashobora kuba bakiri bazima.