Ni gahunda ya buruse yemejwe n’Amabwiriza ya Perezida wa Repubulika ya Azerbaijan yatanzwe ku itariki ya 6 Ukuboza 2017 na 10 Mutarama 2018, igenewe abanyeshuri mpuzamahanga bujuje ibisabwa.
Iyi buruse yishyurira abanyeshuri byose harimo amafaranga y’ishuri, itike y’indege, icumbi n’amafaranga yo kubatunga buri kwezi, kugira ngo bigire muri za kaminuza zikomeye zo muri Azerbaijan.
Ibisobanuro ku Buruse ya Leta ya Azerbaijan 2025:
- Igihugu kizakira: Azerbaijan
- Aho wiga mu mahanga: Uburayi
- Icyiciro: Buruse zo ku rwego rw’icyiciro cya mbere cya kaminuza (Undergraduate), icyiciro cya kabiri (Masters), n’icyiciro cya gatatu (PhD)
- Ibihugu byemerewe: 57
- Igihembo: Buruse yishyura byose | DAZ 1000 buri kwezi | Itike y’indege | Icumbi
- Itariki ntarengwa yo gusaba: 15 Gicurasi 2025
Ibisabwa kugira ngo wemererwe Buruse ya Leta ya Azerbaijan 2025:
- Kuba uri umwenegihugu w’Igihugu kiri mu Muryango w’Ubufatanye bwa OIC cyangwa NAM.
- Kuba uri munsi y’imyaka 25 ku biga icyiciro cya mbere cya kaminuza cyangwa ubuvuzi rusange.
- Kuba uri munsi y’imyaka 30 ku biga icyiciro cya kabiri (Masters) n’amahugurwa yihariye.
- Kuba uri munsi y’imyaka 40 ku biga icyiciro cya gatatu (PhD).
Ibyo Buruse ya Azerbaijan 2025 ikwemerera:
- Amafaranga y’ishuri
- Itike y’indege mpuzamahanga (rimwe mu mwaka, mu cyiciro cy’ubukungu)
- Amafaranga y’ukwezi: DAZ 1000 (yishyurirwamo ifunguro, icumbi n’amafaranga y’ibikoresho by’ingenzi)
- Ubwishingizi bw’ubuvuzi
- Amafaranga y’ibyangombwa bya visa n’iyandikwa
Ibyangombwa bisabwa:
- Ifishi isaba yujuje
- Impamyabumenyi cyangwa transcripts zavuye mu mashuri yisumbuye cyangwa kaminuza
- Kopi ya pasiporo
- Icyemezo cy’ubuzima (harimo na HIV/AIDS, Hepatitis B na C)
- CV cyangwa Resume
- Ibaruwa y’impamvu (Motivation Letter)
- Icyemezo cy’ubumenyi bw’icyongereza birimo:
- Undergraduate: IELTS 5, TOEFL 40
- Masters na PhD: IELTS 5.5, TOEFL 50
NB: Ibikoresho byose bigomba guhindurwa mu Cyongereza cyangwa mu Kirusiya kandi bikemezwa na Noteri.
Uko wasaba Buruse ya Leta ya Azerbaijan 2025 (intambwe ku yindi):
- Tegura ibyangombwa byose byasabwe.
- Hindura inyandiko mu Cyongereza cyangwa mu Kirusiya, ubishyireho umukono wa noteri.
- Kurikira amabwiriza y’uburyo bwo kohereza ubusabe (bitangazwa ku rubuga rwemewe rwa Leta ya Azerbaijan cyangwa binyujijwe muri Ambasade).
Kugira ngo usabe Buruse ya Leta ya Azerbaijan, ugomba:
- Gutoranywa no kwemezwa ku mugaragaro n’inzego za Leta z’igihugu cyawe (nko muri Minisiteri, Ambasade, n’izindi nzego zemewe) ubundi ukageza ibisabwa kuri Ambasade ya Azerbaijan cyangwa kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Azerbaijan.
- Kubanza gutanga ibisabwa ku nzego zemewe z’igihugu cyawe kugira ngo wemererwe kujya mu cyiciro cya mbere cyo gusaba buruse. Itariki ntarengwa yo gutanga ibisabwa ni ku ya 15 Gicurasi 2025 saa kumi z’umugoroba (6PM) ku isaha ya Baku.
- Niwatoranywa n’inzego za Leta z’igihugu cyawe, uzemererwa gukomeza ku cyiciro cya kabiri cyo gusaba buruse binyuze kuri urubuga Study in Azerbaijan Centralized Admission Service (SIACAS): portal.edu.az, hagati ya 1 Kamena na 15 Kamena 2025.
- Niwinjira kuri urwo rubuga (SIACAS), uzahitamo uburyo bujyanye n’icyiciro wifuza kwigamo, ubundi ushyikirize ubusabe bwawe ukoresheje buto (button) iriho.
Uko abanyeshuri bazatoranywa:
- Gusuzuma inyandiko zose zasabwe.
- Ikiganiro (interview) kizakorwa hifashishijwe internet (online/Skype).