Abagabo bane barimo Ababiligi babiri, Umunya-Vietnam umwe n’Umunya-Kenya, bemeye icyaha cyo kugerageza kugurisha mu buryo butemewe n’amategeko amagana y’intozi z’agaciro gakomeye bafatiwe muri Kenya.
Ibi byatangajwe n’Ikigo gishinzwe kwita ku bidukikije no kurengera inyamaswa zo mu ishyamba muri Kenya (KWS), kivuga ko ari “urubanza rw’igitangaza” mu mateka yacyo, cyane ko ibisanzwe bivugwa ubundi hibwaga inyamaswa nk’intare n’inzovu.
Mu byo bafatanywe harimo intozi nini z’Abanyafurika zizwi nka Messor cephalotes, zishobora kugurwa kugera ku £170 ($220) imwe ku isoko ryo mu Bwongereza.
KWS yatangaje ko iyi dosiye yerekana “ihinduka rihangayikishije mu bucuruzi bw’ibinyabuzima” riva ku nyamaswa zizwi cyane rishyira ku binyabuzima bidakunze kuvugwaho ariko bifite uruhare runini mu kurinda ihuriro ry’ibinyabuzima.
Intozi zari zashyizwe tubaho duto twabugenewe n’insiringi, bikavugwa ko zishobora kumara amezi abiri zitarapfa. Habayeho kandi uburyo bwo guhisha neza ibyo utubaho twari dufite imbere, kugira ngo bitamenyekana n’uburyo bwo kugenzura umutekano bityo bibashe gutambuka.
Amafoto yashyizwe hanze na KWS agaragaza amagana y’utwo tubaho dufite ipamba imbere, buri kamwe karimo intozi ebyiri cyangwa eshatu.
Nubwo umubare nyawo w’intozi zafashwe utaratangazwa, umuvugizi wa KWS, Paul Udoto, yabwiye BBC ko ari bwo bwa mbere igihugu gihuye n’icyaha nk’iki cya “bio-piracy” kuri uru rwego.
Abakekwaho gukora iki cyaha batawe muri yombi nyuma yo gufatwa hifashishijwe amakuru y’ubutasi. Birakekwa ko intozi zari zigenewe amasoko y’inyamaswa zidasanzwe mu Burayi no muri Aziya.
KWS ivuga ko isoko ry’abantu bifuza gukusanya udukoko rikomeje kwiyongera. Intozi zifungirwa mu macumbi yihariye azwi nka formicariums.
Intozi za Messor cephalotes ni zo nini mu bwoko bwazo, zikaba zishobora gukura zikareshya na 20mm mu burebure, naho umwamikazi wayo ugakura kugeza kuri 25mm.
Pat Stanchev, Umuyobozi Mukuru wa Best Ants UK, urubuga rugurisha intozi mu Bwongereza, yavuze ko igikurura abantu ari “ubunini bwazo butangaje n’ubwiza bwazo.” Nubwo urubuga rwe rutazigurisha, yemereye BBC ko azi abantu bashobora kwinjiza intozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu gihugu cya Kenya, izi intozi ziri mu byo amategeko mpuzamahanga arengera ibidukikije abungabunga, kandi ubucuruzi bwazo buba buri mu igenzura rikomeye.
KWS yatangaje ko uru rubanza ari intambwe ikomeye mu guhangana n’ibyaha bishya bijyanye n’inyamaswa, itanga ubutumwa bukomeye ko Kenya yiyemeje gukurikirana no guhana ibyaha byose bijyanye no kunyereza ibinyabuzima.