Ksuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Mata 2025, habaye imirwano ikaze hagati y’umutwe wa M23/ AFC n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hafi y’umujyi wa Bukavu.
Imirwano yatangiye ahagana saa munani z’amanywa, yibasiye uduce twa Katana, Kabamba, na Irambo, two muri teritwari ya Kalehe, hafi y’akarere ka Kabare aho ikibuga cy’indege cya Kavumu giherereye. Aha ni mu bilometero bike uvuye mu murwa mukuru w’intara, Bukavu.
Iyi mirwano yatangijwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta n’indi mitwe bafatanyije nka Wazalendo na FDLR, aho bagabye igitero ku birindiro bya M23/AFC. Gusa, icyo gitero cyakubiswe inshuro, na M23.
Amakuru yizewe avuga ko ingabo za Leta zahatakarije byinshi, harimo gupfusha abasirikare benshi ndetse abandi bafatwa mpiri. Hari n’amashusho yagiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza intumbi z’abaguye muri iyo mirwano, hamwe n’imivu y’amaraso mu mihanda y’utwo duce twari twagabweho igitero.
Nubwo igitero cyari cyaturutse ku ruhande rwa Leta, kugeza ubu uduce twa Katana, Kabamba na Irambo twakomeje kuguma mu maboko ya M23, nk’uko bigaragara mu makuru ya nyuma y’imirwano. Abasirikare b’uyu mutwe barinze ibyo bice mu gihe cy’imirwano yamaze amasaha atatu, bakabasha kwirukana burundu abagabye ibitero.
Iyi mirwano ije ikurikira indi iherutse kubera hafi y’ikibuga cy’indege cya Kavumu, aho na bwo ihuriro ry’ingabo za RDC ryagerageje kugaba igitero gitunguranye, ariko bikarangira bacitse intege. Hari amakuru avuga ko muri ibyo bitero byombi, M23 yakoresheje ubuhanga bwo guhisha imbaraga zayo no gukoresha ibikoresho by’itumanaho bihambaye, byatumye itsinda abo bahanganye byihuse.
Ibi bitero byaherukaga gukorerwa muri Kivu y’Amajyepfo bigaragaza ko M23 imaze kugera ku rwego rwo gukorera no kugenzura uduce tutari dusanzwe tuzi ko tuyirimo, dore ko umujyi wa Bukavu wari usanzwe utaragerwaho n’ingaruka z’imirwano nk’iyi.
Kugeza ubu, nta tangazo riturutse ku nzego za Leta ya Congo ryemeza cyangwa ryamaganira kure aya makuru, ariko impamvu zifatika zigaragaza ko ari ibintu biri gukurura impungenge, cyane cyane ku mutekano w’abaturage batuye muri ako gace, ndetse no ku buryo RDC ikomeje kugenda itsikamirwa ku rugamba n’uyu mutwe umaze igihe ukaza umurego.
Imiryango mpuzamahanga n’indi irwanya intambara zikorerwa ku baturage irakangurira Leta ya RDC gushaka uburyo bwo kuganira n’imitwe yose iyirwanya, aho gukomeza kuba mu ntambara zidashira. Gusa, ubushyamirane bukomeje gukura hagati ya M23 na Leta, hamwe n’imikoranire iri hagati ya M23 na AFC, biri kwerekana ko iyi ntambara ishobora kuba ndende, kandi igasiga ingaruka zikomeye ku baturage bo muri Kivu y’Amajyepfo.