Umuhanzi wo muri Nigeria Rema ari kuvugirizwa induru n’abafana bitabiriye ibirori bya Coachella muri California nyuma yo kugera ku rubyiniro yakerewe iminota 20 kandi yanahagera akazajya afata akaruhuko buri kanya ko kunywa ku mazi.
Ku rubyiniro buri muhanzi yagombaga kumaraho iminota 45, ariko Rema we yayikoresheje nabi bibabaza abakunzi be. Ikipe ye yatangaje ko impamvu yatinze kugera ku rubyiniro byatewe n’ibibazo bya tekinike.
Ntabwo ari ubwa mbere Rema atishimiwe n’abafana muri Amerika, dore ko no mu 2023 ubwo yari muri Atlanta yavuye ku rubyiniro igitaraganya avuga ko bamusuzuguye.