Umuhanzi akaba n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda (UNMF), Eddy Kenzo, yasabye imbabazi Jose Chameleon kubera kubura mu birori byo kumwakira kandi ishyirahamwe ayoboye ntirihagararirwe.
Ku wa 12 Mata 2025, ni bwo Jose Chameleon yakiriwe muri Uganda ubwo yari avuye kwivuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko atangaza ko yababajwe no kubura Eddy Kenzo nk’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abahanzi ndetse ntirihagararirwe, cyane ko Chameleon ari umwe mu barishinze.
Mu kiganiro Eddy Kenzo yagiranye n’itangazamakuru ku mugoroba w’itariki 15 Mata 2025, yasabye imbabazi avuga ko atari hafi ariko habayemo ikibazo cyo kudahuza ibiganiro mu ishirahamwe hakabura uza kurihagararira.
Yagize ati: “Ntabwo icyo gihe nari mpari, nari ndi mu majyaruguru ya Uganda mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Fifi (PhionaNyamutoro), sinashoboye kuboneka mu kwakira umunyabigwi Chameleon, musabye imbabazi.”Kenzo avuga ko hagaragaraye intege nke mu biganiro byo kwemeza uwahagararira iryo shyirahamwe.Ati: “Nkiri muri West Nile, navugishije umuyobozi wungirije wa Federasiyo Uncle P, ku bijyanye no kugaruka kwa Chameleon musaba ko yashaka ukuntu ubunyamabanga bwategura ibyo bwakora bijyanye no kumwakira, ariko ubunyamabanga bwavuze ko bagerageje kumuhamagara ntabitabe, habayeho kudahuza ibiganiro (Miscommunication) tumusabye imbabazi.”
Eddy Kenzo avuga ko nubwo ari uko byagenze ariko muri Federsiyo bakunda Chameleon kandi abizi.Ati: “Twahoranye na we mu bihe byashize, mu rugendo rwe rw’uburwayi twarahabaye ndetse no mu bitaro, twatanze umusanzu. Buri gihe tuba duhari mu bitaramo bye byose. Turamukunda”.Jose Chameleon yagarutse muri Uganda tariki 12 Mata 2025, nyuma yo kuva kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari amaze amezi atatu yitabwaho n’abaganga.