Umugaba mukuru w’ingabo za Africa Y’epfo Gen. Rudzani Maphwanya, yatangajeko mu rwego rwo kwihutisha gahunda yo kuva aha muri Congo bagiye gushiraho itsinda ribishinzwe.
Mu kiganiro na SABC News, umunyamakuru yabajije General Rudzani Maphwanya uko gahunda yo kuva muri DRC ihagaze maze amusubiza ko mu nama iheruka kuba yabahuje ikabera i Dar-salama ho muri Tanzania batangije itsinda rizakurikirana igikorwa cyo kuva muri Congo aho bari mu butumwa bwo kugarura amahoro bwise SAMDRC.
Mu magambo ye yagize ati “Ku wa Gatanu habaye inama y’abagaba bakuru b’ingabo yabereye i Dar es Salaam, iyo nama yanzuye ko hajyaho itsinda tekiniki, ubu ni ryo rihugiye muri Tanzania, rinoza uburyo ingabo zacu zizataha.”
Gen. Maphwanya yirinze kuvuga ku gihe iyi myiteguro izarangirira, ariko ko iri tsinda rigomba kwihutisha iyi myiteguro kugira ngo aba basirikare batahe vuba.
Ati “Ntabwo nakubwira itariki izarangirira ariko twavuze ko bagomba kubyihutisha kugira ngo abasirikare bacu bagaruke vuba bishoboka.”
Tariki ya 13 Werurwe, abakuru b’ibihugu bya SADC banzuye guhagarika ubutumwa bw’uyu muryango hano mu burasirazuba bwa RDC, basaba ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi gutangira gutaha mu byiciro.
Biteganyijwe ko aba basirikare bahuriye mu muryango wa SADC bazataha gusa bakanyura mu Rwanda nk’uko minisitiri w’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe aherutse kubitangariza itangazamakuru.