Mu Murenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma, haravugwa igikorwa cy’igayitse, aho abaturage babiri baguwe gitumo bateka Kanyanga, bariruka hafatwa ibikoresho bayitekeragamo ndetse na litiro 40 zari zimaze gutekwa.
Iki gikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuwa 17 Mata 2025, ubwo ubuyobozi bwamenyaga amakuru yizewe ko hari ahantu batetse kanyanga, bukajya kubakumira no kurwanya icyaha cy’ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bitemewe n’amategeko.
Mapambano Nyiridandi Cyriaque, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yatangaje ko abakekwa babiri bakekwaho iki cyaha bahise biruka baratoroka, ariko basiga inyuma ibimenyetso bifatika birimo: Litiro 40 za Kanyanga bari bamaze guteka, Ibikoresho bisanzwe bikoreshwa mu gutunganya Kanyanga, birimo amacupa, ibyuma byo gutekesha n’ibindi.
Yagize ati: “Ni byo koko twakoze igikorwa cyo gufata abantu bakekwaho guteka kanyanga. Twasanze umwe yari amaze guteka, undi yari agiye gutangira, kandi basanzwe ari abavandimwe. Umwe yafatanywe litiro zigerera hafi kuri 40.”
Mapambano yashimangiye ko ibikorwa nk’ibi bidakwiye kwihanganirwa, kandi ko ibihano biteganywa n’itegeko biremereye cyane. Yibukije ko umuntu ufashwe akora cyangwa atunze kanyanga ashobora gufungwa burundu, naho uyinywa agahanishwa imyaka 25 y’igifungo.
Yagize ati: “Urumva ko ibi bidakwiye gusuzugurwa. Nubwo aba bakekwa batorotse, haracyakorwa iperereza kugira ngo bafatwe, kandi ni ngombwa ko abaturage basobanukirwa n’ingaruka mbi z’ibi biyobyabwenge mu muryango no ku buzima.”
Yakomeje asaba abaturage kugira uruhare mu gukumira no gutanga amakuru ku bikorwa nk’ibi, kugira ngo umutekano w’abantu n’ibyabo ukomeze kubungwabungwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buributsa abaturage ko ibiyobyabwenge ari bibi byangiza urugendo rw’iterambere, kuko byangiza ubuzima, bigateza amakimbirane mu miryango, ndetse bigasenya ejo hazaza h’abakiri bato.
Mapambano Nyiridandi yashoje agira ati: “Turakangurira buri muturage kubireka burundu, ahubwo bagashishikarira gukoresha ibinyobwa byemewe n’amategeko, biri mu bubasha bwa buri wese.”
Ibi bikorwa bije mu gihe ubuyobozi bukomeje gushyira imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge mu buryo bwimbitse, binyuze mu bukangurambaga, imikoranire ya hafi n’abaturage, ndetse no guhana ababirimo.