Umutwe wa M23 watangaje ko ubizi ko Joseph Kabil bazi ko yageze i Goma kandi ko ntakibazo babibonamo cyane ko yari yaranabitangaje
Umutwe w’inyeshyamba za M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo wumvikanishije ko Joseph Kabila wahoze ari Perezida w’icyo gihugu yageze mu mujyi wa Goma ugenzura, nyuma y’icyumweru kirenga avuze ko agiye gusubira mu gihugu anyuze mu burasirazuba.
Amakuru yo gusubira muri DRC kwa Kabila yatangajwe bwa mbere na radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI ku wa gatanu z’ijoro, isubiramo amagambo y’abantu babiri bari hafi ya M23 n’ay’umuntu uri hafi ya Kabila.
Ubwo umuvugizi wa M23 Lowrence Kanyuka yabazwaga niba azi ko Kabila yamaze kugera mu mujyi wa Goma maze mu maambo macye uyu mugabo asubiza agira ati ”Sindimo kubona aho ikibazo kiri cyane ko nta kibazo na kimwe gikwiye kuba gihari”
Yakomeje aviga ko amategeko ya leta ya DRC abimwemerera kuko ari umuturage w’igihugu nk’abandi bose ko bityo ntawe ukwiye kumubuza uburenganzira bwe aho yabigarutseho agira ati “Nta Munye-Congo n’umwe ushobora kwirukanwa ku butaka bwa Repubulika, guhatirwa guhunga, [no] guhatirwa gutura ahatari iwe hasanzwe.”
Leta ya DRC yumvikanye kenshi ishinja uyu mugabo wahoze ayobora iki gihugu kuba ariwe uri inyuma y’umutwe wa M23 cyane ko nyuma yo gusimburwa kubutegetsi yagaragaje ko aya matora yabayem uburiganya, Perezida Kabil ni kenshi yagiye yumvikana anenga ubutegetsi bwa Felix Tchisekedie ko ariwe nyirabayazana w’iki kibazo cy’umutekano mucye ukomeje gufata indi ntera aha mu burasira zuba bwa Congo.