Umushumba wa Catholic Pop Francis wari umaze igihe arwaye yamaze gushiramo umwuka azize indwara y’umusonga wo mu bihaha
Umushumba wa Kiriziya Cotholic Pop Francis yamaze gushiramo umwuka nk’uko byatangajwe na Vatican, Uyu mushumba yari amaze igihe arwaye indwara y’umusonga wo mu bihaha indwara yatangiye ku murembya mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025 akaba ari nayo yazize.
Pop Francis yavukiye mu gihugu cya Argentina, muri Amerika Y’epfo avukira mu gace kitwa Buenos Aires, ahagana 1936 amazina yiswe n’ababyeyi ni Jorge Mario Bergoglio akaba avuka bimwe mu byamuranze ari ugukunda gusenga cyane ko yabitojwe n’ababyeyi. Uyu mu papa bimwe mubyo yihariyeho hari ukubariwe papa wa mbere wavuye ku mugabane wa Amerika y’epfo ubundi ibintu bidakunze kubaho cyane. Nubwo yavukiye mu murwa mukuru wa Argentine ariwo Buenos Aires gusa ababyeyi be bombi Mario Bergoglio na Regina Sívori bose ni Abataliyani ( Italy) niho aba bombi bavukiye gusa baza kwimukira mu gihugu cya Argentina.
Kimwe mubyo uyu mupapa atazibagiraniraho ni ibyerekeye uko yavuguruye itorero rya Catholic akarijyanisha n’igihe tujyezemo n’ubwo hari abenshi batabyakiriye neza cayen igihe yabazwaga ku byerekeye ubutinganyi n’uruhande ahagazeho ku kuba yakerera abatinganyi gushingiranwa imbere y’Imana mu torero Gatorika maze mu magambo make agasubiza uwari amubajije ati ” Ninde wo guca urubanza” ashaka kuvuga ko nta rubanza abara kubatinganyi ibintu byafashwe nk’amahano niba papa yemera abatinganyi.
Ikindi asize ni uko yakoze iyo bwabaga agateza imbere igitsina gore mu itorero aho yagiye ashira abagore mu nzego z’itorero nka abitwa Bishops Sister Raffaella Petrini, Sister Yvonne Reungoat, Dr. Maria Lia Zervino aba bakaba barashjijwe mu nzego zo hejuru babifashijwemo n’uyu mupapa. Francis yabonye ubu papa mu mwaka wa 2013 mu kwezi kwa Werurwe 13 asimbuye Benerdict xvi wavuyeho yeguye. Pop francis yavuze ko impamvu yahisemo izi Francis ari uko yashaga kubahisha kubahisha mutagatifu Francis wa Assis cyane ko yikundira abakene.
Mbere y’uko Papa Francis ava mu mwuka yari yatuye igitambo cya misa kuri iki cyumweru cya Pasika yari yifurije abakirisito bose kugira pasika nziza anabifuriza kugira urukundo, uyu mukambwe w’imyaka 88 yaherukaga kugaragara mu ruhame mu kwezi kwabanjirije uku yitabye imana uyu munsi.