igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Yatoraguye Miliyoni 100 Frw mu Kimoteri, bamuhemba ubusa buri buri
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Yatoraguye Miliyoni 100 Frw mu Kimoteri, bamuhemba ubusa buri buri
AMAKURU

Yatoraguye Miliyoni 100 Frw mu Kimoteri, bamuhemba ubusa buri buri

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 22, 2025 10:09 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu mujyi wa Bela Bela, uherereye mu Ntara ya Limpopo muri Afurika y’Epfo, haravugwa inkuru idasanzwe y’umugabo werekanye ubunyangamugayo bwo ku rwego rwo hejuru nyuma yo gutoragura amafaranga menshi cyane mu kimoteri, akayajyana kuri Polisi aho kuyakoresha cyangwa kuyagumana.

Uyu mugabo, utatangajwe amazina ye mu itangazamakuru, akora akazi ko kwita ku busitani (gardener) kandi ubuzima bwe busanzwe afite ubukene. Nk’uko byatangajwe, ubwo yari mu mirimo ye isanzwe, yabonye isanduku y’imyanda iri hafi y’inyubako y’ubucuruzi ya Shoprite, ayegera ayisangamo amafaranga apfundikiye neza.

Iyo sanduku yari irimo amafaranga angana na ZAR miliyoni 2 (amafaranga y’Afurika y’Epfo), ahwanye na miliyoni zirenga 100 z’amafaranga y’u Rwanda (Frw). Ni amafaranga atari make ku muntu uwo ari we wese, cyane cyane ku muntu usanzwe abayeho mu bukene.

Akimara kubona ayo mafaranga, ntiyigeze ashidikanya cyangwa ngo ajye kuyihisha. Ahubwo yahise yihutira kuyajyana kuri sitasiyo ya Polisi, avuga ko atari aye kandi ko ashaka ko nyirayo ayasubizwa. Polisi yatangiye iperereza maze hashira igihe gito bamenya nyir’amafaranga, barayamugarurira.

Nyamara icyatangaje benshi ni uko uyu mugabo yahawe igihembo cy’ikarita yo guhahisha ya ZAR 500, ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda arenga gato ibihumbi 37 Frw. Iki gihembo cyafashwe n’abatari bake nk’igisebanya, cyane ko ayo yasubije yari menshi cyane.

Iyi nkuru yakwirakwiye mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, itera impaka ndende. Bamwe baramushimiye, bavuga ko yakoze igikorwa cy’indashyikirwa, kigaragaza ubunyangamugayo, ubupfura n’indangagaciro za kimuntu.

“Ni umuntu w’intwari. Koko ubunyangamugayo buracyabaho. Uwo niwe muntu ukwiye kuba icyitegererezo,” umwe mu batuye Bela Bela yabwiye itangazamakuru.

Ariko hari n’abandi babifashe ukundi, bavuga ko uwo mugabo yahushije amahirwe y’ubuzima, kuko ayo mafaranga ngo yari ashobora kumuvana mu bukene.

“Imana yari yamuhaye ayo mafaranga ngo ave mu bibazo. Ariko aho kuyakoresha ngo yiteze imbere, ayasubije! Ni ikigwari,” undi muturage yikomye.

Iyi nkuru yashyize ahagaragara ikibazo gikomeye abantu benshi bibaza: Ese ubunyangamugayo buruta iki? Ni ikihe kiruta ikindi hagati yo kugira umutima ukeye n’ukwishyira hejuru utunze ibintu byinshi wakuye mu nzira zitazwi?

Hari abavuga ko ubupfura butagura byinshi, ariko bugira agaciro gakomeye ku muntu n’umuryango. Ariko kandi, mu buzima abantu babayemo buri munsi bwuzuyemo ubukene n’ubushomeri, usanga kwihanganira ibishuko nk’ibi ari ibintu bidashoborwa na buri wese.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Izina Fransis si ryo zina rye bwite. Dore ibindi wamenya byerekeye Nyirubutungane Papa witabye Imana
Next Article Ikipe y’igihugu amavubi bagiye gukina na ikipe ya Algeria
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Nyanza: RIB Yataye muri yombi Ukekwaho gusambanya umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe

Ni Umugabo witwa Ntawuhiganayo Samuel wo mu Karere ka Nyanza watawe muri yombi n'Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB akekwaho gusambanya Umwana…

1 Min Read
AMAKURU

Bobi Wine yatangaje ko naba ari muzima adafunzwe aziyamamariza kuyobora igihugu cya Uganda 2026

Umuhanzi akaba n’umunyepolitike Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni, avuga ko azatanga kandidatire…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

RDC: Inka zirenga 70 zasanzwe zapfiriye Mwenga, icyazishe kiracyari urujijo

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 15 Mata 2025, abaturage bo mu duce twa Kilungutwe na Kilumba, muri…

3 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

EUROPA LEAGUE: Man U iteye intambwe ya mbere igana ku mukino wa nyuma

Mu mukino ubanza wa ½ k’irangiza mu irushanwa rya UEFA Europa League ikipe ya Athletic Club de Bilbao yo mu…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?