Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano hagati ya Repubulika y’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Leta y’u Burundi iherutse kohereza abasirikare bayo badasanzwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Icyakora, iyi misiyo ntiyagenze neza kuko yagiye irangwamo ibibazo bikomeye birimo imirwano n’impanuka yahitanye ubuzima bw’abasirikare b’u Burundi.
Aba basirikare, harimo n’abakozi bo mu rwego rw’ubutasi, boherejwe mu ibanga rikomeye bambaye imyambaro ya gisivili, aho banyuze mu gace ka Ubwari gaherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Ikiyaga cya Tanganyika. Bageze muri Ubwari, bakomereje mu bice bya Rugezi na Lulenge mu karere ka Minembwe.
Bivugwa ko aba basirikare boherejwe kugira ngo barwanye umutwe wa Twirwaneho, uri mu ihuriro AFC, rirwanya ubutegetsi bwa RDC. Iri tsinda ry’inyeshyamba ryakomeje kugira ingufu mu burasirazuba bwa RDC, bigatuma igihugu cy’u Burundi cyumva ko gikwiye kugira uruhare mu kurwanya izi nyeshyamba.
Ku wa 15 Mata 2025, habaye imirwano ikaze hagati y’izi ngabo z’u Burundi n’inyeshyamba, muri teritwari ya Fizi, aho bivugwa ko abasirikare benshi b’u Burundi bahasize ubuzima, nubwo umubare nyawo w’abaguye muri iyo mirwano utaratangazwa ku mugaragaro.
Nyuma y’iyi mirwano, ku itariki ya 18 Mata, bamwe mu basirikare bakomerekeye ku rugamba bajyanywe mu bwato bunyaruka kugira ngo basubizwe i Bujumbura banyuze mu Kiyaga cya Tanganyika. Gusa uru rugendo rwagize iherezo ribi, kuko ubwo bwato bwarohamye, buhitana abasirikare 12 barimo icyenda bari bamaze gukomereka.
Ingabo z’u Burundi zagiye zikorera mu burasirazuba bwa RDC guhera mu 2022, hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano ibihugu byombi byasinyanye, aho byumvikanye ko ingabo z’u Burundi zishobora gukora ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo ndetse no muri Kivu y’Amajyaruguru. Aya masezerano yanavuguruwe muri Kanama 2023.
Nubwo u Burundi bumaze kohereza abasirikare barenga ibihumbi 20 muri RDC, biragaragara ko bafite imbogamizi mu gufasha Leta ya RDC kugenzura uduce twinshi dufitwe n’inyeshyamba za AFC/M23.
Iyi nkuru ikomeje gukurikirwa na benshi bitewe n’ingaruka zayo ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’umutekano w’Akarere.