Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Jacquemain Shabani, yasohoye itangazo risaba ba Guverineri bose b’intara 26 za Congo gukumira no guhagarika ibikorwa byose by’ishyaka PPRD (Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie), ryashinzwe na Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’icyo gihugu.
Iri tegeko rije nyuma y’uko byavuzwe ko Kabila yagiriye uruzinduko rutunguranye mu mujyi wa Goma ku wa 18 Werurwe 2025, umujyi ugenzurwa n’ihuriro rya gisirikare rya AFC/M23, rimaze igihe ryariyemeje kurwanya ubutegetsi buriho bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Minisitiri Shabani yatangaje ko uruzinduko rwa Kabila i Goma rwashimangiye ibimenyetso by’uko uyu munyapolitiki yaba afite uruhare mu bikorwa bigaragara byo guteza umutekano muke Leta ya Congo.
Yagize ati: “Kwitabira inama mu gace kagenzurwa n’inyeshyamba zirwanya igihugu, udasabye uruhushya rw’ababifitiye ububasha, ni ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye n’imitwe irwanya Repubulika.”
Kuba Kabila yarerekeje i Goma, avuga ko ari mu rwego rwo kwifatanya n’ibiganiro bigamije amahoro, byakuruye impaka ndende ku ruhare rwe, mu bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
Iri tangazo rije rikurikira izindi ngamba Leta ya RDC imaze iminsi ifatira Kabila, zirimo gufatira imitungo ye yose iri ku butaka bwa Congo no gutangaza ko ari gushakishwa kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera.
Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, aherutse gutangaza ku mugaragaro ko inzego z’ubutabera zatangiye iperereza rigamije gusobanura uruhare rwa Kabila mu mutekano muke mu burasirazuba. Uyu mwanzuro kandi waje nyuma y’aho abayobozi bakuru b’ishyaka PPRD, barimo Visi Perezida Aubin Minaku n’abandi banyamabanga bahoraho, nabo batangiye gukurikiranwa.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo muri Werurwe, Joseph Kabila yahakanye kugira uruhare urwo ari rwo rwose mu bikorwa bya AFC/M23.
Yagize ati: “Iyo mba nkorana na AFC/M23, intambara iba yarafashe indi ntera kera.”
Yongeyeho ko intego ye ari ugushakira amahoro igihugu cyamubyaye, atari ukuyoboka inzira y’imirwano cyangwa iterabwoba.
Iyi myanzuro ikomeye yafatiwe PPRD na Joseph Kabila ishobora gusiga icyuho gikomeye ku ruhando rwa politiki muri RDC, cyane ko iri shyaka ryari ryarabaye igikoresho gikomeye cy’ubutegetsi igihe kinini mu gihe cy’ubuyobozi bwa Kabila.
Gukumira ibikorwa byaryo mu gihugu hose bishobora gutuma bamwe mu barwanashyaka baryo bacecekeshwa cyangwa bakajya mu yandi mashyaka, ndetse bikaba bishobora no gukurura imyivumbagatanyo mu duce dufite abayoboke benshi b’iri shyaka.