Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2025, hatangajwe inkuru y’incamugongo y’umunyeshuri w’umuhungu witwa Kwizera Samuel, w’imyaka 19, warohamye mu Kiyaga cya Burera ubwo yari mu rugendoshuri hamwe na bagenzi be.
Kwizera yigaga mu mwaka wa Gatandatu mu ishuri rya Lycée de Nyanza, aho yaharangirizaga amasomo ajyanye no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi. Uyu musore yari muri gahunda yo kwimenyereza umwuga (internship) mu kigo Two Chef’s Coffee Business Co. Ltd, giherereye mu Mudugudu wa Nganzo, Akagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.
Ku wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2025, Kwizera hamwe na bagenzi be 36 bari mu rugendoshuri rwerekeje mu Kirwa cya Birwa I, giherereye mu Murenge wa Kinoni, mu Karere ka Burera. Bari bagiye gusura bimwe mu bikorwa by’ubukerarugendo n’amahoteli bikorera ku birwa byo muri icyo kiyaga.
Bigeze saa saba z’amanywa nibwo Kwizera yaguye mu mazi. Bagenzi be bagerageje kumushakisha baramubura. Ubutabazi bwatanzwe n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Police), rikorera muri ako karere, bwatangiye ariko ntibwahita bubona umurambo.
Umurambo wa Kwizera waje kuboneka ku munsi wakurikiyeho, ariwo kuri uyu Gatatu tariki 23 Mata 2025 ahagana saa munani z’amanywa, uhita ujyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri ngo ukorerwe isuzuma.
Mukashyaka Alexie, nyina wa nyakwigendera, yavuze ko yamenye inkuru y’urupfu rw’umuhungu we uyu munsi, ibintu byamubabaje cyane.
“Umwana wanjye yari mu imenyerezamwuga muri imwe muri resitora yo muri Musanze, yigaga i Nyanza ibijyanye no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi. Icyambabaje ni uko yaguye mu mazi ku manywa, ariko nkamenyeshwa ibyabaye bukeye bwaho. Ndifuza ko ubutabera bukorwa kuko ntibyumvikana ukuntu umwana yoherezwa mu rugendo rw’ishuri mu kigo kidafite ubwishingizi,”.
Umwe mu baturage baturiye ikiyaga cya Burera yagize ati: “Twabibonye nk’aho nta makuru yahise atangirwa ku gihe. Byari ukutamenya kuko twabonye imodoka zabazanye zatinze kuva ku kiyaga, niko kumva ko hari umwana warohamye. Polisi ni yo yaje imukuramo. Twumva bigomba gukosorwa: abana bajye bagenda bafite ubwishingizi kandi ku mazi bajyanemo n’inzego z’umutekano.”
SP Jean Bosco Mwiseneza, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, yemeje iby’iyi mpanuka, avuga ko yabaye ahagana saa 6:30 z’amanywa.
“Kwizera yarohamye ubwo bari bagiye koga. Bagenzi be bagerageje kumushaka baramubura. Polisi y’u Rwanda, binyuze mu ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu mazi, yamutoraguye, umurambo ujyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma.”
Yasabye abaturage n’ibigo gutekereza ku mutekano w’abana mbere yo kubajyana ahari ibiyaga n’ahandi hantu hashobora kubagiraho ingaruka, ndetse abasaba kutajya koga mu biyaga batabifitiye ubumenyi n’ibikoresho bikenewe byubwirinzi.