RDC irifuza gukoresha drones za Wing Loong II mu bikorwa byo kongera kwigarurira ibice bya Kivu biri mu maboko ya M23
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irimo gutegura gukoresha indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa Wing Loong II mu guhangana n’umutwe wa M23 ubarizwa mu ihuriro AFC, uherutse gufata ibice bikomeye by’intara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo birimo n’umujyi wa Goma.
Izi drones ziremereye, zifite uburemere bwa toni 4.2, uburebure bwa metero 11 n’amababa agera kuri metero 20.5. Zishobora kuguruka zigeze ku burebure bwa kilometero 10 mu kirere, kandi zikagenda ku muvuduko wa kilometero 370 ku isaha, bivuze ko kuva i Kinshasa kugera i Goma byazifata amasaha ane.
Ibikorwa byo kugura izi drones byatangiye tariki ya 2 Gashyantare 2025, ubwo Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Guy Kabombo Muadiamvita, yasuraga igihugu cy’u Bushinwa nyuma y’iminsi itanu M23 ifashe Goma. Uru ruzinduko rwari rwemejwe na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, aho RDC yemeye kwishyura miliyoni 172 z’amayero kuri drones eshatu.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Africa Intelligence, abasilikare ba RDC bazoherezwa mu Bushinwa mu mahugurwa azamara amezi ane kugira ngo bamenye gukoresha izi drones.
Sosiyete y’Abashinwa Catic, izatanga izi drones, yemeye ko izajya izitunganya ku buntu mu gihe cy’imyaka itanu, igihe cyose zagira ikibazo cya tekiniki. Izi drones zizatangwa zifite ibikoresho bikomeye birimo FT-10, PL-10, HJ-10 na roketi za BRM-1, bishobora gukoreshwa mu mirwano ikomeye.
Ibi bikorwa bibaye nyuma y’uko mu 2023 na 2024, RDC yari imaze kubona izindi drones zo mu bwoko bwa CH-4 zatanzwe n’ikigo Casc cyo mu Bushinwa, ariko zimwe zikaba zarasenywe na M23, izindi zikagwa kubera impanuka.
Mu yindi nkunga, igihugu cya Belarus cyohereje drones zo mu bwoko bwa Berkut binyuze ku masezerano hagati ya RDC n’ikigo Beltech. Mu mpera za 2024, abarimu b’Ababiligi boherejwe mu mujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo baje guhugura ingabo za RDC, ariko zimwe muri izo drones zaje gufatwa na M23 ubwo yafataga Goma.
Biteganyijwe ko RDC izakira izi drones za Wing Loong II mbere y’uko uyu mwaka urangira, bikaba bitegerejwe niba zishobora guhindura isura y’intambara ikomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa Congo.