U Bushinwa bwasubije indege ebyiri bwari buherutse kugura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo kwihimura kubera imisoro ihanitse Perezida Trump akomeje gushyiraho ibicuruzwa bituruka muri icyo gihugu bigana muri Amerika.
Umuyobozi w’uruganda rukora indege rwa Boeing, Kelly Ortberg, yabwiye CNBC ko indege ebyiri zimaze gusubizwa kandi hari indi imwe igiye gukurikiraho, bitewe n’ubushyamirane buri hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubucuruzi.
Yagize ati: “U Bushinwa bwahagaritse kwakira indege zacu kubera uko ibintu byifashe ku bijyanye n’imisoro.”
Yongeyeho ko abandi bakiliya 50 b’Abashinwa bari baratumije indege z’uru ruganda muri uyu mwaka wa 2025, bamaze gutangaza ko batazazakira.
Leta ya Amerika yashyizeho imisoro ingana na 145% ku bicuruzwa biva mu Bushinwa, na bwo u Bushinwa bwihimura bushyiraho imisoro ya 125% ku bicuruzwa biva muri Amerika, ibintu byatumye Amerika irushaho kuzamura imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa kugeza kuri 245%.
Ku wa Kabiri, Perezida Trump yavuze ko yizeye ko umubano w’ubucuruzi n’u Bushinwa uzagenda neza, kandi ko imisoro yashyizweho izagabanuka cyane, nubwo atigeze avuga ko izagera kuri zeru.
Abakozi bakora mu ruganda rwa Boeing bagizweho ingaruka n’iyo misoro, cyane cyane mu Buyapani no mu Butaliyani, aho hashyizweho imisoro ya 10% kuri buri kintu cyose cyoherejwe.
Boeing ni rwo ruganda rwohereza ibicuruzwa byinshi mu mahanga kurusha izindi muri Amerika, aho 70% by’indege rukora zigurishwa hanze ya Amerika.