Mu gihugu cy’u Buhinde, haravugwa inkuru itangaje y’umusore w’imyaka 20 wacikanye n’umubyeyi w’imyaka 40 wari ugiye kumubera nyirabukwe, iminsi icyenda gusa mbere y’uko asezerana n’umukobwa we.
Umusore witwa Rahul na Shivani, umukobwa bari bagiye kurushinga, bombi bakomoka mu gace ka Aligarh, mu Ntara ya Uttar Pradesh. Bari baramaze gutegura ubukwe bwari buteganyijwe kuba ku wa 16 Mata 2025, ndetse n’impapuro z’ubutumire zari zaramaze gushyikirizwa abatumirwa.
Nyamara, ibintu byaje guhinduka bitunguranye ubwo humvikanaga inkuru ko umukwe wabo yabuze, ariko icyatunguranye cyane ni uko yagiye atari wenyine, ahubwo yaherekejwe na Anita, nyina wa Shivani, uwo yari kuba nyirabukwe.
Biravugwa ko Rahul na Anita batorokanye n’amafaranga yari yarakusanyijwe agamije gutegura no kwakira abatumiwe mu bukwe, bikaba byasize Shivani na se Kumar basigaye mu gihirahiro, bahanganye n’ibibazo bikomeye.
Ku Cyumweru tariki ya 6 Mata 2025, Rahul yavuye iwe avuga ko agiye kugura imyenda y’ubukwe. Igihe cyageze ku mugoroba, ahamagara se wa Shivani amumenyesha ko agiye, ndetse amusaba ko batagombye kumushakisha. Nyuma y’aho gato, na Shivani amenya ko na nyina Anita yabuze, kandi ko ajyanye n’amafaranga yose yari yarateganyirijwe ibirori.
Nubwo Kumar na Shivani bari baratangiye gukeka ko hari umubano udasanzwe hagati ya Anita na Rahul, birinze kubivuga ngo batabangamira umutekano n’ibyishimo byari bitegerejwe ku munsi w’ubukwe.
Shivani yaganiriye n’itangazamakuru ryaho agira ati:
“Byari biteganyijwe ko nzasezerana na Rahul ku itariki 16 Mata, ariko ku Cyumweru Mama acikana na we. Hari hashize amezi atatu cyangwa ane bagirana ibiganiro bihoraho kuri telefoni, bagatindana cyane. Mama yajyanye n’amafaranga yose. Icyo dusaba ubu ni uko yatugarurira amafaranga n’imirimbo (jewellery) yagiye ajyanye.”
Se wa Shivani, Kumar, usanzwe akorera ibikorwa by’ubucuruzi mu mujyi wa Bengaluru, akenshi akaba ari kure y’urugo, yemeye ko yari yarabonye ko umugore we Anita asigaye avugana na Rahul kenshi, ariko yirinda kugira icyo abivugaho kugira ngo atabangamira ibirori byari biteganyijwe.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Oddity Central avuga ko Kumar yamaze gutanga ikirego kuri Polisi, asaba ko hashakishwa Anita na Rahul, kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.
Kumar yagize ati: “Nagerageje guhamagara Anita inshuro nyinshi ariko telefoni ye yarazimye. Nahamagaye na Rahul, akabanza guhakana ko bari kumwe, ariko hashize amasaha menshi ambwira amagambo akomeretsa avuga ko maze imyaka 20 ntesha umutwe umugore wanjye, bityo ko ngomba kwibagirwa ibyo byose.”
Ubu haracyategerejwe icyo iperereza rya Polisi rizagaragaza kuri uru rubanza rwatunguye benshi, rukaba rwarasize umuryango wa Shivani ushegeshwe n’agahinda n’isoni.