Polisi ya Vancouver iravuga ko abantu icyenda bamaze kumenyekana ko bapfuye abandi bagakomereka nyuma y’uko umugabo wari utwaye imodoka ya SUV ayigongesheje imbaga y’abantu mu iserukiramuco.
Nyir’ikamyo icuririzwamo ibiryo wari uri aho yabwiye BBC ati: “Byari biteye ubwoba,” imodoka yagiye “igororotse rwose, inyura mu bantu.”
Polisi ivuga ko umusore w’imyaka 30, utuye muri uyu mujyi afunzwe, ikomeza ivuga ko bizeye ko iki atari igikorwa cy’iterabwoba nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Yari azwi na polisi “mu bihe bimwe na bimwe”, ariko umuyobozi wa polisi ya Vancouver avuga ko adashobora kugira icyo avuga niba ukekwaho icyaha asanzwe ari umunyabyaha cyangwa atari we.
Festival ya Lapu itegurwa n’umuryango w’Abanyafilipine baba muri Canada wari utangiye ubwo ibi byabaga nyuma gato ya 20h00 ku isaha yaho (03:00 GMT, 04:00 BST).