Leta y’u Rwanda yemeje ko ingabo z’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC), zari zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zatangiye gutaha, zinyuze ku butaka bw’u Rwanda. Ni igikorwa gifatwa nk’ikimenyetso cyiza cy’ubufatanye mu rugendo rugamije amahoro n’ituze mu karere, cyane cyane mu gihugu cya Congo gihanganye n’umutekano muke umaze imyaka myinshi.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 29 Mata 2025, nibwo ibikorwa byo gukura ibikoresho by’intambara by’izi ngabo byatangiye, aho imodoka z’intambara n’ibindi bikoresho bikomeye byacishijwe ku butaka bw’u Rwanda bigana mu gihugu cya Tanzania. Ibi bikoresho byari biherekejwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda zirimo Polisi n’ingabo, kugira ngo hagenzurwe umutekano w’ibyoherezwaga n’uko bigera aho bigomba kujyanwa.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko ibi bikoresho ari iby’ingabo za SADC zigizwe n’abasirikare baturuka mu bihugu birimo Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania. Biteganyijwe ko nyuma y’ibikoresho, abasirikare ubwabo nabo bazatangira gutaha mu byiciro, nabo banyuze mu Rwanda bagana mu bihugu byabo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje iki gikorwa nk’intambwe ikomeye ijyanye no gushakira amahoro akarere kose, by’umwihariko mu burasirazuba bwa Congo. Abinyujije ku rubuga rwa X (rwasimbuye Twitter).
Yagize ati: “U Rwanda ruri gutanga inzira ndetse rukanaherekeza mu mahoro imodoka z’ingabo za SAMIDRC ziri kuva mu burasirazuba bwa RDC zerekeza muri Tanzania zinyuze mu Rwanda, hamwe n’ibikoresho byazo. Kuba izo ngabo zari muri RDC buri gihe biri mu byakomezaga amakimbirane, none ni ugutangira gutaha kwazo birerekana icyizere gishya mu rugendo rugamije amahoro.”
Ingabo za SADC zageze muri Congo mu mpera z’umwaka wa 2023, nyuma yo gusimbura iz’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zari zaroherejwe mbere ariko ziza kwirukanwa na Leta ya Congo, iyishinja kudakora neza inshingano zazo ndetse no kudafata ingamba zihamye zo kurwanya umutwe wa M23. Izo ngabo za SADC zoherejwe ku busabe bwa Leta ya Congo, kugira ngo zifatanye n’ingabo zayo mu guhangana n’uwo mutwe umaze igihe kinini uhangayikishije akarere.
Icyakora, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, umutwe wa M23 watsinze ingabo za SADC mu mirwano ikomeye yabereye hafi y’umujyi wa Goma, aho abarwanyi bawo bigaruriye uduce twari tuyobowe n’izo ngabo, ndetse ibihugu byo mu muryango wa SADC byatangaje ko byapfushije abasirikare benshi. Ibi byatumye hakorwa isesengura ryimbitse ku nyungu n’akamaro k’izi ngabo ku butaka bwa Congo, kugeza aho hafashwe umwanzuro wo kuzihakura burundu.
Icyemezo cyo gusubiza izi ngabo mu bihugu byazo cyafashwe nyuma yo gusanga intumwa ziri mu butumwa bw’amahoro zidakwiye kuguma ahari imirwano itakiri mu nyungu za politiki n’umutekano w’akarere. Gusohoka kwazo binatanga icyizere ko hakomeje gushakwa inzira z’ubwumvikane mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri Congo, aho ibihugu by’ibituranyi nka Uganda n’u Rwanda byakomeje gutanga umusanzu mu biganiro n’ubuhuza, nubwo hari ubwo bibazwa uruhare rwabyo mu bibazo by’umutekano muri Congo.
Ibi byose bibaye mu gihe isi yose n’abafatanyabikorwa b’akarere bakomeje gusaba ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo bikemurwa mu nzira y’amahoro, hibandwa ku biganiro birambye ndetse no gushyira imbere inyungu z’abaturage baho, bagizweho ingaruka zikomeye n’intambara zimaze imyaka irenga itatu.