Abasirikare n’Abapolisi ba RDC Bari Bahungiye kuri MONUSCO i Goma Batangiye Koherezwa i Kinshasa nyuma y’uko hari ibiganiro biri gukorwa
Abasirikare n’abapolisi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bahungiye mu kigo cya MONUSCO kiri mu mujyi wa Goma mu mpera za Mutarama 2025, batangiye koherezwa mu murwa mukuru wa Kinshasa.
Abo basirikare n’abapolisi bari bahungiye muri iki kigo cy’Umuryango w’Abibumbye nyuma yo gutsindwa n’umutwe wa M23 wari wabatsinze mu rugamba rwabereye muri Goma. Ni nyuma y’uko M23 yari yahaye ingabo za leta ultimatum y’amasaha 48 ngo zibe zishyize intwaro hasi.
Icyo gihe abasirikare bagera ku 3,000 nibo bihutiye kujya gushaka ubuhungiro kuri MONUSCO.
Koherezwa kw’abo basirikare na polisi batangiye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Mata 2025, bikorwa ku bufatanye na Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR), ari nayo iri mu nshingano zo kubaherekeza no kwita ku mutekano wabo mu rugendo rugana i Kinshasa.
Umuyobozi wa CICR muri RDC, François Moreillon, yavuze ko bemeye gukora ubwo bufasha nyuma y’uko babisabwe na Minisiteri y’Ingabo za RDC, MONUSCO ndetse na M23, nk’umuhuza utabogamiye ku ruhande na rumwe.
Yagize ati: “Nta mabwiriza twigeze dushyiraho, ahubwo twemeye gutanga umusanzu wacu kugira ngo icyo gikorwa kigende neza kandi mu mutekano.”
Izi ngabo zatangiye kuva i Goma mu gihe gito gishize n’ingabo z’Umuryango wa SADC zari ziri muri uyu mujyi na zo zitangiye gutaha, zinyuze ku butaka bw’u Rwanda. Izo ngabo zari zaroherejwe muri Congo Kinshasa mu rwego rwo gufasha mu guhangana n’umutwe wa M23.