Ku wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2025, ni bwo Polisi y’u Rwanda, Urwego Ngengamikorere ndetse n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, baganiriye n’abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto.
Abitabiriye inama baganiriye ku by’ingenzi biri mu mushinga w’itegeko rigena amabwiriza y’imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo uherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 17 Mata 2024.
Ibindi byaganiriweho ni isuku n’isukura, uruhare rw’abatwara abagenzi kuri moto mu kugabanya impanuka zo mu muhanda n’uburyo amafaranga y’ubwishingizi yagabanyuka ku bakora uyu mwuga barangwa n’imyitwarire myiza mu muhanda.
Ubwo yagezaga ijambo ku bamotari, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko hashyizweho parikingi 13 ziyongera ku zari zisanzwe zikoreshwa n’abakora uyu mwuga, kandi gahunda y’Umujyi wa Kigali ni ugukomeza kuzongera. Ibi biri mu byitezwe kugabanya amakosa abakora uyu mwuga bagwagamo yo gusiga cyangwa gukura abagenzi ahatemewe.
Gusa abamotari basabwe kurangwa n’isuku mu kazi ka bo ka buri munsi, bakirinda guta imyanda ahabonetse hose ndetse buri umwe akaba ijisho rya mugenzi we hagamijwe kugira “Kigali Irangwa n’Isuku.”
Mu minsi yashize nibwo kumbuga nkoranya mbaga hakwirakwiye amashusho agaragaza aba bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bagagaza ko batishimiye imibereho barimo uyu munsi bitewe n’amategeko bashirwaho bamwe ndetse kandi banagagaje ko hari amafaranga menshi bacibwa nyamara batazi impamvu zayo basaba ko ibyo bikwiye guhinduka bikigwaho.