Abarenga miliyoni ebyiri batuye mu gace ka Gaza bari mu bibazo bikomeye byatewe n’itumbagira ridasanzwe ry’ibiribwa, ryatumye bamwe bagabanya inshuro bafata ifunguro ku munsi, abandi bakarisaranganya, abariye ku manywa ntibarye nijoro.
Itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa ryagizwemo uruhare n’icyemezo cya Israel yahagaritse ibicuruzwa byinshi byinjiraga mu gace ka Gaza, mu rwego rwo gushyira igitutu ku mutwe wa Hamas kugira ngo urekure imbohe 59 ugifite, aho bikekwa ko nibura abarenga 50% byabo bamaze kwitaba Imana.
Iki cyemezo cyafashwe mu byumweru bibiri bishize, cyatumye bimwe mu bicuruzwa nk’amashu n’ifarini bishira ku isoko burundu, ku buryo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, PAM, ryavuze ko ryamaze gufunga ahantu 25 hakorerwaga imigati, kuko nta farini igihari.
Inyama n’amagi nabyo biri mu biribwa byashize ku isoko burundu, mu gihe bike bigisigaye birimo isukari, ibiciro byabyo byikubye inshuro zirenga ebyiri, uretse ko muri rusange, ibiciro muri Gaza byazamutseho 1400% muri ibi bihe, ugereranyije no mu bihe by’agahenge.
Reem al-Shanty ufite abana bane, yavuze ko “Nshobora kumara igihe kinini ntariye kuko ibiryo mbizigamira abana kuko iyo bigeze mu ijoro batariye, barasonza.”
Abakurikirana ibibera i Gaza bavuze ko ibi bibazo bishobora kugira ingaruka zikomeye zirimo gutuma abana bahura n’ibibazo by’imirire mibi, ibishobora kuzabagiraho ingaruka zikomeye mu bihe biri imbere.
Ibura ry’ibiribwa kandi ryanagize ingaruka ku miryango nka Rebuilding Alliance, aho wavuze ko mu mpera z’iki cyumweru, uzahagarika ibikorwa byo gutanga amafunguro ku baturage barenga ibihumbi 70 bari basanzwe babona ifunguro buri munsi.