Umukobwa wari ukomeye ku mbuga nkoranyambaga, Misha Agrawal, yapfuye ku wa 24 Mata 2025 yiyahuye, nk’uko byemejwe n’umuryango we. Yari afite imyaka 24, iminsi ibiri gusa mbere y’uko yuzuza imyaka 25.
Misha yari afite impamyabumenyi mu mategeko kandi yari anitegura gukora ibizamini bya leta (civil service exams). Ariko umuryango we watangaje ko yari amaze igihe ahanganye n’agahinda kenshi, cyane cyane nyuma yo kubona umubare w’abamukurikiraga kuri Instagram ugabanuka.
Mushiki we yavuze ko Misha yagerageje kubaka isi ye yose kuri Instagram, kandi uko yabonaga abantu bamureka kumukurikira, byatumaga yiyumva nk’aho nta gaciro agifite. Yagize ati: “Yari umuvandimwe wanjye w’ingenzi, ariko igihe abamukurikiraga batangiraga kugabanuka, yahise agwa mu gahinda kenshi kugeza ubwo yiyahuye.”
Nubwo umuryango usaba ko uhabwa umwanya wo kubabara mu mahoro, bamwe mu nshuti za Misha n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje impungenge, bavuga ko bishobora kuba hari ibindi bimubabaje bikomeye bitari ifatwa nabi kuri Instagram. Umwe mu nshuti ze yagize ati: “Yari umuntu wiyizeye kandi wifitemo imbaraga. Uko bigaragara, hari ikindi kibazo yahuye na cyo.”