Davido yanenze Leta ya Nigeria avuga ko ariyo mbi iri ku isi. Ati”Nigeria nta bayobozi beza ifite,kandi igihugu gifite abakene kubera abayobozi bakennye mu mutwe. Twambukije umuziki I mahanga ariko ntabwo bashaka kubibyaza umusaruro”.
Davido yahishuye ko uruganda rw’imyidagaduro rwateye imbere rukaba rukurura ba mukerarugendo, kuko mu Ukuboza 2024 I Lagos hari abanyamerika benshi kurusha ba kavukire bo muri Nigeria.
Yavuze ko mu myaka yashize abanyanijeriya bashimishwaga no kujya muri Amerika ariko abona byarahindutse kuko abanyamerika nibo benshi baza muri Nigeria.