Tiffany Sadler, uhagarariye Ubwami bw’u Bwongereza mu Rwanda, ategerejwe i Kigali mu cyumweru gitaha, aho azagirana ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda hagamijwe gushimangira no kurushaho kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’u Bwongereza.
Nk’uko byatangajwe n’Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda, Sadler azaza avuye mu ruzinduko yagiriye muri Uganda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Uru ruzinduko ruje nyuma y’amasezerano y’ubufatanye aherutse gusinywa hagati y’u Rwanda na RDC, yafashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu butumwa yatanze, Sadler yavuze ati: “Nishimiye kongera gusura u Rwanda muri ibi bihe by’ingenzi. Amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC, kimwe n’aya M23 na Leta ya Congo, ni intambwe ikomeye igaragaza ubushake bwo kugarura amahoro n’ituze mu karere.”
Mu gihe azamara mu Rwanda, Sadler azaganira n’abayobozi mu nzego zitandukanye, harimo n’abikorera, hagamijwe kureba uko ubufatanye hagati y’impande zombi bwakwaguka binyuze mu nyungu rusange. Biteganyijwe ko azasura n’ibigo by’amashuri mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse akagirana ibiganiro n’abayobozi bo mu rwego rw’uburezi.
Nanone kandi, azahura na bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse anasure urugomero rwa Rusizi III ari kumwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore. Uyu mushinga w’ingufu ni umwe mu mikoranire ihuriweho n’u Rwanda, Uburundi na RDC.
Sadler yaherukaga mu Rwanda muri Nzeri 2019, akaba agarutse mu gihe cy’ingenzi mu mubano w’ibihugu byombi no mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iterambere rirambye mu karere.