Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje abantu benshi ubwo yashiraga hanze ifoto ye imugaragaza nka Papa atangaza ko yifuza gusimbura Papa Francis watabarutse mu minsi ishize
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gutangaza benshi nyuma yo gushyira ku rubuga rwe rwa Truth Social ifoto imugaragaza yambaye imyambaro y’Umushumba wa Kiliziya Gatolika (Papa). Iyo foto, yatunganyijwe hakoreshejwe ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano (AI), yayishyizeho mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 3 Gicurasi 2025, nta magambo ayiherekeresha.
Kuva Trump yagaruka ku butegetsi ku wa 20 Mutarama 2025, yagiye agaragaza ko yiteguye gukemura ibibazo bikomeye Isi ihanganye na byo, harimo n’intambara zimwe na zimwe ziri hirya no hino ku isi.
Mbere y’uko Papa Francis atabaruka ku wa 21 Mata 2025, Trump yari yohereje Visi Perezida we, James David Vance, i Vatican kugira ngo amusure, ubwo Papa yari amaze iminsi arembye.
Nyuma y’urupfu rwa Papa Francis, Abakaridinali bo hirya no hino ku Isi bahuriye i Vatican kugira ngo bamusezereho no gutegura itora ry’umusimbura we, riteganyijwe gutangira ku wa 7 Gicurasi 2025.
Mu kiganiro n’abanyamakuru giherutse, umwe yabajije Trump uwo abona wakwitabira gusimbura Papa Francis. Mu gusubiza, Trump yarasekaga ati: “Ndashaka kuba Papa. Ayo ni yo yaba amahitamo yanjye ya mbere.” Yongeyeho ko nubwo nta muntu yahitamo nk’umusimbura wa Papa Francis, yifuza ko Karidinali wa New York yabona ayo mahirwe.
Iyi mvugo ya Trump hamwe n’ifoto yashyize hanze bikomeje gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe babyita urwenya rusanzwe, abandi bakabifata nk’igerageza ridasanzwe ryo kwerekana ububasha n’icyizere yifitiye.