Mu Murenge wa Nyabirasi, Akarere ka Rutsiro, haravugwa umusore w’imyaka 20 ukekwaho icyaha cyo gusambanya abana babiri b’abakobwa b’imyaka 12 na 13, ubwo bari bagiye gutashya inkwi mu ishyamba
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa 2 Gicurasi 2025, aho bivugwa ko uwo musore yabasanze mu ishyamba rya Gatoto, aho bari batashya, akahabakorera iryo hohoterwa. Abana bamaze gutaha bahise bitabaza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bituma hatangira igikorwa cyo kumushakisha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Bwana Mpirwa Migabo, yemeje iby’aya makuru, avuga ko bakeka ko uwo musore yahise atoroka, ariko ko inzego zibishinzwe ziri gukora ibishoboka byose ngo afatwe.
Yagize ati: “Ni byo koko, turakeka ko uwo musore yasambanyije abana bari bagiye gutashya mu ishyamba. Abo bana bageze mu rugo bihutira kujya kwa Mudugudu, ari na bwo twatangiye gukurikirana icyo kibazo. Kuri ubu turamushakisha kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera.”
Yakomeje asaba abaturage kwirinda ibyaha nk’ibi by’ihohoterwa, anibutsa ko nta na kimwe kizihanganirwa, kuko ubutabera bugomba gukora akazi kabwo.
Abana bahohotewe bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyabirasi, hanyuma boherezwa ku bitaro bya Murunda kugira ngo bakorerwe isuzuma no guhabwa ubufasha bukenewe.