Umusore w’imyaka 20, wo mu Karere ka Rutsiro wahigishwaga uruhindu akekwaho gusambanya abana babiri b’abakobwa barimo uw’imyaka 12 n’uwa 13 abasanze mu ishyamba bagiye gutashya inkwi zo gucana, yatawe muri yombi.
Uyu musore yafatiwe mu Murenge wa Nyabirasi, Akagari ka Mubuga ku mugoroba wo ku wa 3 Gicurasi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo, yahamirije IGIHE dukesha iy’inkuru ko ukekwaho gusambanya abana babiri yidegembyaga muri uyu murenge.
Ati “Nibyo koko uwo musore washakishwaga akekwaho gusambanya abana babiri, barimo uw’imyaka 13 n’uwa 12 yafatiwe mu Kagari atuyemo yidegembya. Abo bana bahuriye na we aho afungiye ngo bagaragarize Ubugenzacyaha niba uwafashwe ari we.”
Akomeza avuga ko uyu musore bahise bamushyikiriza Polisi y’u Rwanda ishami rya Kivumu.