Trump yatangaje ko agiye gushyiraho umusoro ungana na 100% kuri filimi zitari izo muri Amerika, avuga ko ugamije guteza imbere izikorerwa mu gihugu cye.
Trump yavuze ko ateganya guha uburenganzira Ishami rishinzwe Ubucuruzi kugira ngo ritangire gusoresha filimi zo mu mahanga zerekanwa muri Amerika, kuko uruganda rwa sinema mu gihugu cye “rwari rutangiye gupfa rwihuse”.
Yavuze ko hari na filimi zimwe na zimwe zo mu mahanga zibangamira umutekano w’igihugu, ngo kuko ziba zirimo icengezamatwara ritari ukuri kuri Amerika.
Ati “Dukeneye ko filimi zikorewe muri Amerika zongera kugaruka.”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucuruzi, Howard Lutnick, yahise asubiza Trump ati “Turi kubikoraho”.
Ntabwo uburyo bizakorwa buratangazwa, ndetse ntibizwi niba uyu musoro uzashyirwa no ku nganda zo muri Amerika zikorera filimi mu mahanga.
Ibigo bikomeye mu gutunganya filimi muri Amerika byari bimaze iminsi bijya kuzikorera hanze y’iki gihugu. Zimwe mu zamamaye zakiniwe hanze ya Amerika harimo nka Deadpool & Wolverine, Wicked, Gladiator II n’izindi nyinshi.