Abagizi ba nabi bitwaje intwaro bagabye igitero cyahitanye abantu ku mudugudu wa Kuru-Kuru mu Karere ka Maru muri Leta ya Zamfara yo muri Nigeria, ku wa Mbere, aho bishe umuyobozi w’akarere, Shehu Makau, banashimuta abaturage benshi.
Iki gitero cyabaye ku manywa y’ihangu, cyahitanye abaturage benshi naho abandi barakomereka ku rugero rutandukanye, nk’uko byatangajwe n’impuguke mu by’umutekano Bakatsine ku rubuga rwe rwa X ku wa Mbere.
Yagize ati “Abagizi ba nabi bagabye igitero kuri uyu wa mbere ku gisozi cya Kuru-Kuru muri Maru LGA ya Leta ya Zamfara. Hari ubuzima bwinshi bwatakaye, benshi barakomereka ndetse hari n’abaturage bashimuswe. Mu bapfuye harimo na Shehu Makau, umuyobozi w’akarere ka Kuru-Kuru.”
Kugeza ubu Umubare nyawo w’abashimuswe n’abakomeretse ntiwari wamenyekana, kuko inzego z’ubuyobozi zari ntiziragira icyo zitangaza ku mugaragaro.