igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umuhanzi Yago Pon Dat n’umukunzi we Teta Christa bibarutse imfura y’umuhungu
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umuhanzi Yago Pon Dat n’umukunzi we Teta Christa bibarutse imfura y’umuhungu
AMAKURUIMYIDAGADURO

Umuhanzi Yago Pon Dat n’umukunzi we Teta Christa bibarutse imfura y’umuhungu

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 7, 2025 10:57 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent, wamamaye mu muziki ku izina rya Yago Pon Dat, yatangaje inkuru y’ibyishimo y’uko we n’umukunzi we Teta Christa bibarutse imfura yabo ku itariki ya 5 Gicurasi 2025.

Ni inkuru yashyize ahabona abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yasangije abamukurikira amagambo yuzuye ibyishimo n’ishimwe ku Mana, anagaragaza ko yishimiye cyane intambwe yatewe mu muryango wabo.

Mu butumwa bwe, Yago yagize ati:

“Imana yakoze ibikomeye kuri twe. Wakoze cyane rukundo rwanjye Teta Christa. Ndagukunda cyane kandi sinzigera mbyicuza! Imitima yacu iranezerewe, imiryango yacu iranezerewe. Umwami yageze ku Isi. Imana ni nziza, kandi izahora ari nziza iteka ryose.”

Yago Pon Dat na Teta Christa bamaze igihe bari mu rukundo rumaze gushinga imizi. Muri Werurwe 2025, Yago yasohoye indirimbo yise “Elo”, ayitura uyu mukunzi we, anavuga ko bishimira urugendo rw’imyaka ibiri bamaze bakundana.

Mu kiganiro yaherukaga kugirana n’itangazamakuru, Yago yavuze ko urukundo rwabo rwatangiriye kuri Teta wari umufana we usanzwe, nyuma y’igihe baganira bakagenda biyumvanamo kugeza bafashe icyemezo cyo gukundana byeruye.

Ati:

“Byatangiye ari umufana wanjye bisanzwe, nyuma turahuza. Tugiye kumarana imyaka ibiri. Ikintu cya mbere namukundiye ni umutima mwiza cyane afite.”

Uyu muryango mushya uba muri Uganda, aho Yago amaze igihe atuye nyuma yo kuva mu Rwanda avuga ko yahunze itsinda ry’abantu bamushakaga kumugirira nabi. Kuva icyo gihe, Yago yagaragaje ko yahisemo gutuza no kwirinda amagambo amushyira mu makimbirane n’abandi bahanzi, avuga ko yahisemo amahoro n’imibereho irambye.

Mu kiganiro giherutse, Yago yemeje ko nubwo kwimukira muri Uganda byari icyemezo gikomeye, kugeza ubu ameze neza kandi abayeho mu buzima butekanye.

Yasoje ashimira Imana n’umukunzi we ku ndamukanyo ikomeye y’imfura yabo, avuga ko ari intambwe nshya mu rugendo rw’ubuzima bwabo nk’umuryango.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article AS Muhanga Yongeye Kugaruka mu Cyiciro cya Mbere Nyuma y’Imyaka Ine
Next Article APR FC Yanyagiye Marines FC 3-0, Yisubiza Umwanya wa Mbere muri Shampiyona
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Rutsiro: Umurambo w’umugabo w’imyaka 30 wasanzwe iruhande rw’akabari
May 8, 2025
Cardinal Robert Francis Prevost Yatorewe Kuba Papa Mushya, Afata Izina rya Leon XIV
May 8, 2025
Cardinal Robert Francis Prevost wo muri Amerika ni we watorewe kuba Papa mushya afata izina ry’ubutungane rya Leon XIV
May 8, 2025
Isi yose ihanze amaso I Vatican Papa mushya yabonetse kuko umwotsi wera wazamutse
May 8, 2025
Ibikoresho bya SAMIDRC byanyujijwe mu Rwanda bigeze ku cyiciro cya gatatu
May 8, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINO

Ubujurire bwa Rayon Sports ku cyemezo cyafashwe na FERWAFA bwanzwe

Ubujurire bw'ikipe ya Rayon Sports ku mwanzuro wafashwe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, wo gusubukura umukino ubanza wa 1/2…

3 Min Read
AMAKURU

Urukiko rwa Loni rwagaragaje ko gufungura by’agateganyo Kabuga Félicien bitakoroha mu gihe atarabona igihugu kimwakira

Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha, IRMCT, rwagaragaje ko gufungura by’agateganyo Kabuga Félicien bitakoroha mu gihe…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

M23 na Leta ya Congo baracaykomeje intambara nyamara barashizeho amabwiriza y’agahenge

Hashize iminsi itanu hasinywe amasezerano hagati ya Leta ya DRC na M23 ariko ubu biravugwa ko imirwano hagati y’abahanganye ku…

2 Min Read
AMAKURU

M23 yafashe Katundu na Musenda yerekeza Beni

Ahahoze indiri ikomeye ya FDLR, aba Mai-Mai ba UPLC ya Kambale-Mayani na Mazembe, ku nkengero z’ikiyaga cya Edouard ahitwa Lunyasenge,…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?