Uwo mwotsi wongeye kugaragara nyuma y’uko amatora y’Abakaridinali bose bari muri uwo muhango ibisubizo byabo bigaragaje ko Papa ataraboneka. Umwotsi w’umukara ugaragaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko n’ejo ku wa 07 Gicurasi ari wo ugaragaye.
Ikinyamakuru Vatican News dukesha iyi nkuru cyagize kiti: “Umwotsi w’umukara wongeye kuva muri chimney hejuru ya Sistine Chapel, bivuze ko Abakaridinali 133 bari gutora batarahitamo Papa mushya.”
Nyuma y’uko aya matora adatanze umusaruro biteganyijwe ko Abakaridinali baza kwinjira mu kindi cyiciro cy’amatora nimugoroba.
Ku itariki 21 Mata 2025 ni bwo hamenyekanye urupfu rwa Papa Francis wari ufite imyaka 88 y’amavuko witabye Imana azize indwara z’ubuhumekero yari amaranye iminsi.
Kuva ku munsi w’ejo Abakaridinali 133 bari mu muhango wo gutora Papa mushya, ‘Conclave’ aho buri munsi haba amatora inshuro enye, abiri mu gitondo n’abiri nyuma ya saa sita hashakishwa Papa.
Iyo mu Bakaridinali batowe habuze ugira 2/3 by’amajwi asubirwamo kugeza abonetse. Iyo asubiwemo inshuro 33 zose nta Papa mushya uraboneka hafatwa abakandida babiri bagize amajwi menshi kurusha abandi, hagakorwa irindi tora ugize amajwi menshi muri abo bombi akaba ari we uba Papa.