Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jacquemain Shabani, yasabye Umushinjacyaha mu rukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga gutangira inzira yo gusenya ishyaka PPRD rya Joseph Kabila.
Minisitiri Shabani yagejeje ubu busabe ku Mushinjacyaha tariki ya 24 Mata 2025, asobanura ko PPRD itubahirije ingingo z’Itegeko Nshinga, amategeko n’amabwiriza.
Uyu muyobozi yashinje abayobozi benshi ba PPRD gushyigikira ihuriro AFC/M23 rirwanya Leta, asobanura ko bagira uruhare mu guhungabanya ubwigenge n’ubusugire bwa RDC.
Yasobanuriye Umushinjacyaha ko kuba umuyobozi w’icyubahiro, Joseph Kabila, yarasuye umujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 bigaragaza ko iri shyaka rifite uruhare mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa RDC.
Kuri Visi Perezida wa PPRD, Aubin Minaku, Minisitiri Shabani yavuze ko muri Gashyantare 2025, uyu munyapolitiki yatangaje ko ishyaka ryabo rizakora ibishoboka byose kugira ngo ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi buveho.
Minisitiri Shabani yagaragaje ko ibi byose bigaragaza ko PPRD ari ishyaka rifite umugambi wo gusenya RDC, bityo ko na ryo rikwiye gusenywa hifashishijwe amategeko.
Ubusabe bwo gusenya PPRD bukurikiye icyemezo Minisitiri Shabani yafashe cyo guhagarika ibikorwa byose by’iri shyaka muri RDC, nyuma y’uruzinduko Kabila yagiriye i Goma tariki ya 18 Mata.