igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abacuruzi b’Isoko ry’Ingenzi za Huye baratabaza kubera ubujura, imiyoborere n’umutekano muke
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abacuruzi b’Isoko ry’Ingenzi za Huye baratabaza kubera ubujura, imiyoborere n’umutekano muke
AMAKURU

Abacuruzi b’Isoko ry’Ingenzi za Huye baratabaza kubera ubujura, imiyoborere n’umutekano muke

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 8, 2025 6:58 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Bamwe mu bacururiza mu isoko ry’Ingenzi riherereye mu Karere ka Huye, baratabariza ubuyobozi bwaryo n’inzego z’umutekano, bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bukomeje kubibasira nijoro ndetse n’ibindi bibazo bituma imikorere yabo icumbagira

Aba bacuruzi bavuga ko kuva camera z’umutekano zari mu isoko zavuyeho cyangwa zigahagarika gukora, ubujura bwatangiye kwiyongera, ku buryo hari bamwe basigaye bataha kare kugira ngo birinde kwibwa. Gusa nubwo bataha kare, hari abagaruka mu gitondo bagasanga ibicuruzwa baraye basize babikuyeho.

Umwe mu bacuruzi yagize ati: “Baraye banyibye ibitoki by’imineke by’ibihumbi 20 n’avoka zose nari naranguye. Nageze aho mbura igishoro, nsigara mfite igihombo gikomeye.” Undi mukecuru yavuze ko yibwe ibitoki by’agaciro k’ibihumbi 60, naho mugenzi we yibwa mandarine z’agaciro k’ibihumbi 40. Bose bahuriza ku kuvuga ko nta gisubizo bahawe n’ubuyobozi bw’isoko, ndetse n’iperereza babwirwaga ko rigomba gukorwa ntiryigeze rigaragaza ikintu na kimwe.

Ikibazo gikomeye bavuga ni uko batamenya uwiba, kuko bishoboka ko yaba ari umucuruzi mugenzi wabo cyangwa se abashinzwe umutekano.

Bakomeje gusaba ko hashyirwaho camera nshya kandi zihagije kugira ngo bagire ikizere cy’umutekano.

Abacuruzi kandi bavuga ko bafatirwa ibyemezo batabigizemo uruhare, birimo nko gutegekwa kuba batashye saa tatu z’ijoro, kandi nta mpamvu bazi y’icyo cyemezo. Bavuga ko mbere buri mucuruzi yafataga icyemezo cyo gufunga igihe abona abaguzi batakiboneka.

Umwe yagize ati: “Ni gute baduca amasaha yo gucuruza ariko ntibanagabanye ubukode? Nta nama batugisha, nta dusanduku tw’ibitekerezo dushinzwe, bituma twumva tudahabwa agaciro nk’abakiriya babo.”

Ikindi kibazo gikomeje kugarukwaho ni umuryango uva mu gice cy’isoko cy’imboga n’imbuto ugana mu muhanda wa Rwabayanga. Aha hantu haranyerera cyane, kandi bivugwa ko buri cyumweru haboneka nibura abantu babiri cyangwa batatu baguye.

Umwe mu bacuruzi bahacururiza yavuze ati: “Haba izuba cyangwa imvura haranyerera. Abantu benshi barahagwa, n’abatwite cyangwa bafite abana. Hari n’uwigeze kuhagwa agana moto, turacyibaza niba yarakize.” Undi yavuze ko hari n’umukecuru ugenda acumbagira nyuma yo kugwa muri uwo muryango.

Francine Murekatete, Perezida w’Isoko ry’Ingenzi, yavuze ko hari gahunda yo kugarura no kongera camera z’umutekano, kandi ko bizakorwa mu gihe cya vuba. Yibukije abacuruzi ko na bo bagomba kugira uruhare mu kwirinda kwibwa, barinda ibicuruzwa byabo uko bikwiye.

Ku kibazo cyo kudakoreshwa inama, yavuze ko buri gice cy’isoko kigira komisiyo y’abarigize bakurikirana ibibazo by’abacuruzi, kandi ko ntacyabuza ubuyobozi kwakira ibibazo byabo.

Ku muryango unyerera, yavuze ko harimo gutegurwa amavugurura y’inyubako azanatuma n’icyo kibazo gikemuka.

Iri soko rikomeye mu Karere ka Huye rifite abacuruzi benshi, kandi rikaba rifite uruhare mu gutanga serivisi n’akazi ku baturage benshi. Ibibazo nk’ibi by’umutekano, imiyoborere itajyanye n’ibyifuzo by’abarigize, n’ibura ry’itumanaho ryiza n’ubuyobozi bikomeje guteza impungenge mu mikorere yaryo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishaka gusenya ishyaka PPRD rya Joseph Kabila
Next Article Nyuma y’iminsi 3 gusa Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira Collège Inyemeramihigo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Dore ba Papa 5 bayoboye igihe kinini mu mateka ya Kiliziya Gaturika
May 9, 2025
EUROPA LEAGUE: Manchester United igeze ku mukino wa nyuma inanyagiye Athletic Club
May 9, 2025
Iby’ingenzi wamenya kuri Papa mushya (Leo XIV)
May 9, 2025
Rutsiro: Umurambo w’umugabo w’imyaka 30 wasanzwe iruhande rw’akabari
May 8, 2025
Cardinal Robert Francis Prevost Yatorewe Kuba Papa Mushya, Afata Izina rya Leon XIV
May 8, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIKORANABUHANGA

Perezida Paul KAGAME yakiriye abayobozi b’ikigo gitanga service za AI (Teleperformance)

Perezida Paul Kagame yakiriye abayobozi bakuru baturutse mu kigo cya Teleperformance, kizwiho gitanga serivisi zifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI). Daniel…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Imodoka itwara abagenzi igonganye n’ikamyo 12 bahasiga ubuzima

Polisi ya Uganda yatangaje ko imodoka itwara abagenzi (taxi) hamwe n’ikamyo byagonganiye mu Mudugudu wa Lwaba, mu Kagari ka Kapyanga,…

1 Min Read
AMAKURU

Ngoma: Abantu 11 nibo bafashwe bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umukobwa w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye

Abantu 11 bafashwe bashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Kibungo, bakaba barimo gukorwaho iperereza ku rupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 15 witwa…

1 Min Read
AMAKURU

Koreya ya Ruguru yameje ko yohereje ingabo kurwanira Uburusiya mu ntambara burimo na Ukraine

Ku nshuro ya mbere Koreya ya Ruguru yameje ko yohereje ingabo kurwanira Uburusiya mu ntambara burimo na Ukraine. Igisirikare cya…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?