igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Cardinal Robert Francis Prevost Yatorewe Kuba Papa Mushya, Afata Izina rya Leon XIV
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Cardinal Robert Francis Prevost Yatorewe Kuba Papa Mushya, Afata Izina rya Leon XIV
AMAKURU

Cardinal Robert Francis Prevost Yatorewe Kuba Papa Mushya, Afata Izina rya Leon XIV

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 8, 2025 8:00 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Ku mugoroba wo ku wa 8 Gicurasi 2025, inteko y’Aba-Cardinal 133 bateraniye muri Chapelle ya Sistine i Vatican yatoye Cardinal Robert Francis Prevost wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo abe Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika. Uyu ni we watorewe gusimbura Papa ucyuye igihe, nyuma y’ibyiciro bitanu by’itora byatangiye tariki ya 7 Gicurasi

Itangazwa ry’itorwa rye ryamenyekanye ku mugaragaro ubwo umwotsi w’umweru wazamukaga mu kirere cya Vatican, ikimenyetso kigaragaza ko Papa mushya yamaze gutorwa. Kuri uyu mwanya, umukandida aba agomba kubona amajwi nibura 90 kuri 133 y’Abakardinali bitabiriye itora, bivuze ko Cardinal Prevost yahawe amajwi arenga 89.

Papa mushya yahisemo kwitwa Leon wa XIV (Leon XIV), izina rihabwa Umushumba mukuru wa Kiliziya mu rwego rw’icyubahiro cyihariye. Mbere yo kwiyereka imbaga y’abakirisitu bari bateraniye ku mbuga ya Bazilika ya Mutagatifu Petero, yabanje kwinjira mu cyumba cyihariye kizwi nka “Icyumba cy’Amarira” kiri hafi ya Chapelle ya Sistine.

Iki cyumba gifite igisobanuro cyihariye kuko ari ho Papa mushya ahabwa imyambaro ye mishya, akanahakura ubusobanuro bukomeye bw’inshingano zitoroshye ziri imbere ye. Ni ho yiyamburira ikanzu itukura y’Abakardinali, akambara iyera yihariye y’abapapa, hamwe n’inkweto zitukura, furari, n’ingofero – byose bifite ibisobanuro byihariye ku butumwa bwo guca bugufi, kugira ubutware, no gukomeza umuco w’ukwemera kwa Kiliziya Gatolika.

Imyambaro ibikwa muri iki cyumba iba iri mu bipimo bitandukanye (nito, isanzwe, nini), bitewe n’uko abadozi baba batazi neza umubyimba cyangwa igihagararo cy’uzatorwa.

Nyuma yo kuva muri icyo cyumba, Papa mushya yerekeje ku ibaraza rinini rya Bazilika ya Mutagatifu Petero. Mu gihe gito cyakurikiyeho, hatangajwe amagambo y’Ikilatini “Habemus Papam”, bisobanuye ngo “Dufite Papa”. Iri jambo ryakiriwe n’ibyishimo bikomeye mu bakirisitu bari bateraniye ku mbuga, bishimira kubona Umushumba mushya wa Kiliziya.

Wari umunsi w’amateka, kuko Cardinal Robert Francis Prevost abaye Umunyamerika wa kabiri mu mateka ugizwe Papa, ibintu byishimiwe cyane n’abakirisitu ku isi hose.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Cardinal Robert Francis Prevost wo muri Amerika ni we watorewe kuba Papa mushya afata izina ry’ubutungane rya Leon XIV
Next Article Rutsiro: Umurambo w’umugabo w’imyaka 30 wasanzwe iruhande rw’akabari
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Dore ba Papa 5 bayoboye igihe kinini mu mateka ya Kiliziya Gaturika
May 9, 2025
EUROPA LEAGUE: Manchester United igeze ku mukino wa nyuma inanyagiye Athletic Club
May 9, 2025
Iby’ingenzi wamenya kuri Papa mushya (Leo XIV)
May 9, 2025
Rutsiro: Umurambo w’umugabo w’imyaka 30 wasanzwe iruhande rw’akabari
May 8, 2025
Cardinal Robert Francis Prevost Yatorewe Kuba Papa Mushya, Afata Izina rya Leon XIV
May 8, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Yashatse kwica nyina biranga Yica ingurube

Uwitwa Nshimiyimana Bonane umusore ufifte imyaka 23 usanzwe abana na nyina mu Mudugudu wa Nkamba, Akagari ka Banda, Umurenge wa…

2 Min Read
AMAKURU

Abasirikare ba Congo bashimishijwe no gusanga akayabo kuri konte zabo za banki

Ubwo abasirikare ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bajyaga gufata umushahara basanze warakubwe inshuro ebyiri nk'uko bari barabisezeranyijwe na perezida…

1 Min Read
AMAKURU

Antoine Cardinal Kambanda Yavuze ku kudatezuka kwa Nyakwigendera Alain Mukuralinda

Mu muhango wo gusezera Alain Mukuralinda muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo, Arikiyepiskopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko Alain…

1 Min Read
AMAKURU

Abasirikare ba DRC bari bihishe batangiye gusubira i Kinshasa

Abasirikare n’Abapolisi ba RDC Bari Bahungiye kuri MONUSCO i Goma Batangiye Koherezwa i Kinshasa nyuma y'uko hari ibiganiro biri gukorwa…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?