igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Huye: Umugore akurikiranyweho kwica umugabo we amuziza kumena ifu
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Huye: Umugore akurikiranyweho kwica umugabo we amuziza kumena ifu
AMAKURU

Huye: Umugore akurikiranyweho kwica umugabo we amuziza kumena ifu

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 9, 2025 10:30 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwasuzumye dosiye rwagejejweho n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, iregwamo umugore w’imyaka 58 ushinjwa icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umugabo we w’imyaka 80 amukubise umuhini mu mutwe. Iri sanganya ryabereye mu Mudugudu wa Giturwa, Akagari ka Gasoro, Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, ku itariki ya 15 Mata 2025, ahagana saa moya z’ijoro, bikaba byabereye mu rugo rwabo.

Nk’uko bisobanurwa mu ibazwa ryakorewe uregwa, uyu mugore yemera ko yagiranye amakimbirane n’umugabo we nyuma y’uko amumeneye ifu. Aho kugira ngo bashake umuti w’ikibazo bagiranye, umugore yafashe umuhini yasekuzaga imyumbati maze amwirukaho, awumukubita inshuro ebyiri: imwe mu mutwe n’indi ku kuboko. Uwo mugabo yahise agwa hasi, ndetse nubwo yajyanywe kwa muganga byihuse, yahise apfa.

Ubushinjacyaha Bukuru butangaza ko mbere y’icyo gikorwa cy’ubugome, abashakanye bari basanganywe amakimbirane akomeye. Bivugwa ko buri wese yabaga mu cyumba cye kandi yitekera, ibintu bigaragaza ko urugo rwabo rwari rwaramaze gusenyuka mu buryo bugaragara. Mu bisobanuro yatangiye mu bugenzacyaha, umugore ntiyigeze agaragaza ikimenyetso na kimwe cy’uko yicuza icyaha aregwa, ahubwo yemeje ko ibyo yakoze yabikoze abizi kandi nta kwicuza afite.

Uregwa akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi, gihanwa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyo icyaha kimuhamye, ahanishwa igifungo cya burundu.

Urubanza rwe rurakurikiranwa n’inzego z’ubutabera, rukaba ruri mu rwego rwo gushaka ukuri ku byabaye no gukurikirana neza ngo hatangwe ubutabera bwuzuye ku muntu wahitanywe n’ayo makimbirane.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Dore ba Papa 5 bayoboye igihe kinini mu mateka ya Kiliziya Gaturika
Next Article Amasasu yavuzaga ubuhuha mu basirikare ba FARDC bari bagiye kwiba
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umwana w’Imyaka 7 Witwa Tumukunde Elia Apfuye Azize Umwuzure mu Murenge wa Gataraga
May 10, 2025
IMYANYA 7 Y`AKAZI MURI BANKI NKURU Y`U RWANDA (BNR): ITALIKI NTARENGWA: 10 GICURASI 2025
May 10, 2025
Bidatinze hari Cardinal wamenye ibanga rikomeye cyane ry’uko Papa yatowe
May 10, 2025
Umutwe wa M23 wakoze umukwabu mu mujyi wa Goma hafatirwamo amabandi 30 n’imbunda nyinshi
May 10, 2025
Tanzania: Abayobozi b’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi barisezeye
May 10, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Abanyekongo bo muri Diaspora bifatanyije na AFC-M23 mu rugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Gicurasi 2025, umutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC), ubarizwamo inyeshyamba za M23, watangaje…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Ntakibasha kugenda, Umukecuru w’imyaka 94 wafunzwe azira kwiba ubwatsi akaba yafunguwe

Sabina Isutsa utuye mu karere ka Kakamega muri Kenya, kuri ubu ufite imyaka 94,  yafunguwe nyuma yo kumara hafi umwaka…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Jennifer Heylen ni umwe mu bakinnyi ba filime b’Abanyarwanda bakomeje kwigarurira isoko rya sinema mpuzamahanga

Jennifer Heylen ni umwe mu bakinnyi ba filime b’Abanyarwanda baba mu mahanga bari kwigaragaza mu buryo budasanzwe. Nubwo yakuriye mu…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Pakistan yatangiye kugerageza ibisasu mu gihe umubano utari mwiza n’u Buhinde

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 03 Gicurasi 2025, Pakistan yagerageje missile ballistique muri ibi bihe hari amakimbirane hagati yacyo n’u…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?