igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abaturage ba Shingiro bateje imvururu kuri Gitifu ubwo yageragezaga gusenya inzu yubatswe ahagenewe ubuhinzi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abaturage ba Shingiro bateje imvururu kuri Gitifu ubwo yageragezaga gusenya inzu yubatswe ahagenewe ubuhinzi
AMAKURU

Abaturage ba Shingiro bateje imvururu kuri Gitifu ubwo yageragezaga gusenya inzu yubatswe ahagenewe ubuhinzi

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 9, 2025 11:20 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Ku wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2025, mu murenge wa Shingiro, Akarere ka Musanze, habaye imvururu ubwo abaturage bahutazaga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, Hanyurwabake Théoneste, ubwo yari kumwe n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze bashaka gusenya inzu yubatse mu gice cyagenewe ubuhinzi

Iyi nzu, bivugwa ko yubatswe n’umuturage utabyemerewe, yari yarategetswe gusenywa mbere y’uko yuzura. Meya w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yabwiye itangazamakuru ko uwo muturage yari yaraburiwe mbere, ndetse akandikirwa asabwa guhagarika iyo nyubako, ariko akirengagiza amabwiriza y’ubuyobozi agahitamo gukomeza kubaka.

Ubwo abayobozi b’inzego z’ibanze bageragezaga gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gusenya iyo nzu, umuturage yagerageje kubarwanya, abaturage na bo baza kumufasha, bikarangira Gitifu ahutajwe. Gusa Meya Nsengimana yemeje ko nubwo habayeho imvururu, inzego z’umutekano zahise zitabara, ntihagira izindi ngaruka zikomeye zibaho.

Meya Nsengimana yanatangaje ko abihishe inyuma y’iri tegeko bagomba gufatwa bagashyikirizwa ubutabera, kandi asaba abaturage kubahiriza gahunda za Leta, birinda gukora ibinyuranyije n’amategeko bavuga ko batabimenyeshejwe.

Yanibukije abaturage ko mbere yo gutangira ibikorwa by’ubwubatsi, bagomba kubanza kwegera ubuyobozi kugira ngo harebwe niba aho bagiye kubaka byemewe n’amategeko.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Impaka ni zose nyuma yuko impunzi y’umukongomani yishwe irashwe
Next Article Umukinnyi wa filime mu Rwanda Natacha Ndahiro yahamije ko yakina filime akora imibonano mpuzabitsina
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Gen Muhoozi Kainerugaba yashimye ubufatanye UPDF na RDF bafitanye, mu gihe Gen Mubarakh Muganga yatanze amasomo ya gisirikare muri UPDF
May 11, 2025
Rutsiro: Abantu 14 bakomerekeye mu mpanuka ya Coaster 2 zagonganye
May 11, 2025
Yicaye ku gatebe k’abasimbura NTWARI Fiacre n’Ikipe ye ya Kaizer Chiefs begukanye Nedbank Cup
May 11, 2025
Umuvumo uvuyeho Harry Kane ateruye igikombe cya mbere mu mateka
May 11, 2025
Umwana w’Imyaka 7 Witwa Tumukunde Elia Apfuye Azize Umwuzure mu Murenge wa Gataraga
May 10, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Hagiye hanze itariki nyirizina papa mushya azatorerwaho

Inama y’Abakaridinali igomba gutorwamo Umushumba Mukuru mushya wa Kiliziya Gatolika, usimbura Papa Francis witabye Imana, iteganyijwe ku wa 7 Gicurasi…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ibihugu 10 bifite igisirikare gicumbagira kurenza ibindi muri uyu mwaka

Urubuga Global Firepower rwasohoye urutonde rugaragaza uko ibihugu 145 byo ku Isi bihagaze mu mbaraga za gisirikare. Muri urwo rutonde,…

1 Min Read
AMAKURU

Huye: Umugore akurikiranyweho kwica umugabo we amuziza kumena ifu

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwasuzumye dosiye rwagejejweho n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, iregwamo umugore w’imyaka 58 ushinjwa icyaha cy’ubwicanyi…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Pakistan yatangiye kugerageza ibisasu mu gihe umubano utari mwiza n’u Buhinde

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 03 Gicurasi 2025, Pakistan yagerageje missile ballistique muri ibi bihe hari amakimbirane hagati yacyo n’u…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?