igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Rubavu: Intama y’umuturage yabyaye abana batandatu bitungura benshi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Rubavu: Intama y’umuturage yabyaye abana batandatu bitungura benshi
AMAKURU

Rubavu: Intama y’umuturage yabyaye abana batandatu bitungura benshi

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 10, 2025 6:58 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Intama y’umuturage wo mu Karere ka Rubavu, yabyaye abana batandatu bitungura benshi, gusa nyuma isekurume ebyiri muri zo zahise zipfa.

Ibi byabereye mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Ryabizige kuri uyu wa kane, tariki 08 Gicurasi 2025, ubwo intama ya Murekezi Innocent yabyaraga abana batandatu.

Bamwe mu baturage bo muri uyu murenge baganiriye na IGIHE, bavuze ko ibyabaye kuri uyu muturage ari ibitangaza, ko ubu ari ubworozi wakora bukaguteza imbere mu gihe gito.

Uwamahoro Vestine ati “Ejo ku isaha ya saa cyenda z’amanywa habaye igitangaza ubwo twari twumvise intama yabyaye ibyana bitandatu, ni ubwa mbere twari tubibonye kuko dusanzwe tubona izibyara ebyiri n’eshatu, abantu benshi ejo bari bahuzuye.”

Akomeza avuga ko ubworozi bw’intama bushobora guteza imbere ubukora, kuko iyo ibyaye iziyikomokaho bazigurisha bakabasha kwatishamo imirima bagakora ubuhinzi kandi yabahaye n’ifumbire.

Murekezi Innocent nyir’iyi ntama yagize ati “Nta handi hantu nari narigeze mbona intama ibyara ibyana bingana bitya, byaranshimishije abantu bose barahurura.”

Uyu muturage yavuze ko iyi ntama imaze kubyara inshuro eshanu, izayikomotseho zamufashije kuguramo isambu y’ibihumbi 800 Frw, abasha kubona aho guhinga.

Iyi ntama yari yabyaye amashashi abiri n’amasekurume ane. Ku wa Gatanu, amasekurume abiri yari amaze gupfa, gusa nyirayo afite icyizere ko izisigaye zizabaho.

Umukuru w’Umudugudu wa Musene, Ngizwenimana Theophile, iyi ntama yabyariyemo yabwiye IGIHE ko yatunguwe n’ibyabaye.

Mu Murenge wa Cyanzarwe intama icutse igeze ku mafaranga ibihumbi 70 Frw, mu gihe iya kwima irengeje ibihumbi 100 Frw.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Bobi Wine agiye kwiyamamariza kuba Perezida ndetse anashinja abo mu Burengerazuba bw’Isi guceceka nyamara Abanya-Uganda bababazwa
Next Article Intambara hagati y’u Buhinde na Pakistan irarushaho gukomera nyuma y’ibitero bikomeye kuri Kashmir
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Gen Muhoozi Kainerugaba yashimye ubufatanye UPDF na RDF bafitanye, mu gihe Gen Mubarakh Muganga yatanze amasomo ya gisirikare muri UPDF
May 11, 2025
Rutsiro: Abantu 14 bakomerekeye mu mpanuka ya Coaster 2 zagonganye
May 11, 2025
Yicaye ku gatebe k’abasimbura NTWARI Fiacre n’Ikipe ye ya Kaizer Chiefs begukanye Nedbank Cup
May 11, 2025
Umuvumo uvuyeho Harry Kane ateruye igikombe cya mbere mu mateka
May 11, 2025
Umwana w’Imyaka 7 Witwa Tumukunde Elia Apfuye Azize Umwuzure mu Murenge wa Gataraga
May 10, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Abapolisi batanu ba Kenya barashwe baricwa abandi umunani barakomereka mu gitero cy’abarwanyi ba Al-Shabaab 

Abapolisi batanu ba Kenya barashwe baricwa abandi umunani barakomereka mu gitero cy’abarwanyi ba Al-Shabaab mu gace ka Rakei mu ishyamba…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Munyakazi Sadate yifuza kugura Rayon Sports ku Frw miliyari 5

Munyakazi Sadate, wahoze ayobora Rayon Sports, yatangaje ko yiteguye gutanga Frw miliyari 5 kugira ngo abe umunyamigabane mukuru w’iyi kipe…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Pallaso yacecekesheje mugenzi we Bebe Cool uheruka kwigamba ko yica agakiza mu muziki wa Uganda

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Pallaso, yacecekesheje mugenzi we Bebe Cool uheruka kwigamba ko yica agakiza mu muziki wa…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Tundu Lissu yongeye gufatwa na polisi muri Tanzania

Tundu Lissu, Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi CHADEMA, yatawe muri yombi na polisi ya Tanzania ku wa 9 Mata 2025,…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?