Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yimye Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inzira inyura ku butaka bw’igihugu cye, ajya mu mujyi wa Goma.
Ni icyemezo Museveni yafashe kubera impungenge zishingiye kuri dipolomasi ndetse n’umutekano.
Mu kwezi gushize ni bwo byavuzwe ko Kabila yari i Goma.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yateganyaga kwifashisha ubutaka bwa Uganda kugira ngo agere muri uriya mujyi kuri ubu ugenzurwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23, gusa Museveni akibimenya arabyanga ku mpamvu z’uko byashoboraga kubangamira umubano w’ubufatanye uri hagati ya Kampala na Kinshasa.
Uganda na Congo Kinshasa bisanzwe bifitanye imikoranire, by’umwihariko mu bya gisirikare aho ingabo z’ibihugu byombi zifatanya kugaba ibitero ku mutwe wa ADF.
Umwe mu badipolomate bo muri Uganda yabwiye ikinyamakuru ChimpReports ko “Museveni yeruye ko kwemerera Kabila agakoresha ubutaka bwa Uganda yinjira i Goma hagenzurwa n’inyeshyamba, byakwangiza umubano ukomeye Kampala ifitanye n’ubuyobozi bwa Tshisekedi.”
Museveni yimye Joseph Kabila inzira imujyana i Goma, mu gihe uyu mugabo wayoboye RDC imyaka 18 ashinjwa na Leta ya RDC kuba akorana na M23.
Ubutegetsi bwa Uganda na bwo busanzwe bumureba ikijisho, ngo kuko igihe yari Perezida wa RDC yabwangiye kwinjira muri kiriya gihugu guhiga ADF.