igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Leta z’unze ubumwe za Amarica zirashinjwa kwimura Abanya-Palestine muri Africa
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Leta z’unze ubumwe za Amarica zirashinjwa kwimura Abanya-Palestine muri Africa
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Leta z’unze ubumwe za Amarica zirashinjwa kwimura Abanya-Palestine muri Africa

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 19, 2025 9:10 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
Amerika yashinjwe umugambi wo kwimurira Abanya-Palestine muri Libya
SHARE

Ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika buravugwaho kuba buri gutegura gahunda yo kwimura Abanya-Palestine bagera kuri miliyoni imwe bo muri Gaza, bakajyanwa muri Libya.

NBC yatangaje ko mu gihe Libya yakwemera kwakira abo baturage ba Gaza, Amerika ishobora kwemera kurekura miliyari 30$ za Libya yafatiriye mu myaka irenga 10 ishize.

Ni mu gihe Perezida Trump amaze igihe avuga ko ashaka guhindura Gaza ahantu h’ubukerarugendo hafi y’inyanja ya Méditerranée. Ibihugu byinshi byo mu karere Libya iherereyemo ndetse n’ibyo mu Burasirazuba bwo Hagati byamaganiye kure iyi gahunda, bivuga ko yica amategeko mpuzamahanga kandi yangiza uburenganzira bw’Abanya-Palestine bwo kuba ku butaka bwabo kavukire.

Amakuru avuga ko Amerika yagejeje iki gitekerezo ku bayobozi ba Libya, ariko ntihavuzwe neza niba ari ku ruhande rwa Guverinoma ya Tripoli cyangwa urwa Guverinoma ya Tobruk, dore ko Libya yacitsemo kabiri kuva Muammar Gaddafi yakurwa ku butegetsi mu 2011.

NBC yatangaje ko Israel iri guhabwa amakuru ajyanye n’ibiganiro biri hagati ya Amerika na Libya kuri iki gitekerezo. Gusa nta masezerano yemejwe. By’umwihariko, uko iyo gahunda yakorwa n’igihe yazatangirira byose biracyari urujijo.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Trump, bwo bwateye utwatsi iby’aya makuru. Umuvugizi wa Trump, yavuze ko ibyo NBC yatangaje atari ukuri kandi ko nta biganiro nk’ibyo byabayeho. Yagize ati “Uko ibintu bimeze muri Libya ntibishoboka ko hagira gahunda nk’iyo itekerezwaho. Umugambi nk’uwo ntiwaganiriweho kandi nta shingiro bifite”.

Ubu buryo bushya bwo kwimura abaturage bo muri Palestine bivugwa ko mu gihe bwaba bashyizwe mu bikorwa bushobora guhagarika intambara, ariko bushobora no gutuma ikibazo kirushaho gukomera.

Amerika yashinjwe umugambi wo kwimurira Abanya-Palestine muri Libya
Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abagore bageze igihe cyo gucura bazinukwa imibonano mpuzabitsina
Next Article Kiliziya Gatolika ishyamiranye na Leta ya RDC kubera impamvu ikomeye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nyanza: Umusore ufite imyaka 18 yasabanyije inkoko kugeza ipfuye neza neza
May 19, 2025
Trump na Obama bavuze amagambo akomeye kuri Biden nyuma yo gusangwamo Kanseri
May 19, 2025
Abasenateri 40 ni bo bari gusuzuma niba Joseph Kabila yakwamburwa ubudahangarwa
Joseph Kabila mu mazi abira nyuma yaho ashyiriweho akanama kabasenateri 40 bari gusuzuma niba yakwamburwa ubudahangarwa
May 19, 2025
Igerageza ku rukingo rwa SIDA ryakorewe mu Rwanda, ryatanze icyizere
Icyizere ni cyose ku rukingo rwa SIDA rwakorewe isuzumwa mu Rwanda
May 19, 2025
Abanyarwanda 796 bari barafashwe bugwate na FDLR batashye
May 19, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Itangazamakuru ryashinjwe guhishira uburwayi bukomeye bwo mu mutwe bwa Joe Biden

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House), Karoline Leavitt, yavuze ko itangazamakuru ryahishiriye ikibazo cy’uburwayi…

2 Min Read
AMAKURU

Kenya: Uwabaye Visi Perezida yateguje imyigaragambyo karabutaka

Rigathi Gachagua wabaye Visi Perezida w’Igihugu cya Kenya, yateguje ko mu gihe adasubijwe abarinzi be bamucungiraga umutekano, azateza akavuyo mu…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Intambara ya Ukraine n’u Burusiya ntizarangira vuba – James David Vance

James David Vance, Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko  intambara iri guhuza u Burusiya na Ukraine…

1 Min Read
AMAKURU

Umunyeshuri w’imyaka 19, yarohamye mu Kiyaga cya Burera ari mu rugendoshuri

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2025, hatangajwe inkuru y’incamugongo y’umunyeshuri w’umuhungu witwa Kwizera Samuel, w’imyaka…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?